Iterambere rirambye ni uguhorana ubushake bwo kurenga aho turi uyu munsi mu mitekerereze ndetse no mu buryo dushyira intekerezo zacu mu ngiro, ibyo bigahera kuri njye bikajya kuri twe nk’abanyagihugu muri rusange. Tugahora duharanira ko amatsiko adashira muri twe, Ibyo tukabyitoza kandi tukabitoza n’abato kuko nibo kiragano kizasoza ikivi kigatangira n’ikindi.
Ni byiza kandi ko twakwihatira kubona ko iterambere rivuye mugukora ndetse no mubufatanye hagati yinzego z’ubuyozi n’abaturage
Umurenge wa Rukoma
umurenge wa Rukoma ni umwe mu mirenge igize akarere ka Kamonyi ikaba ugizwe n’ utugali, imidugudu 37 utuwe nabaturage basaga ibihumbi 41. Abaturage babeshejweho n’ubuhinzi, l ubucukuzi bw’amabuye ndetse nubundi bucuruzi
kuri ubu ubonekamo ibikorwa remezo nka mashanyarazi , imihanda ndetse amazi bafite ubu Ni 100/100 yegerejwe abaturage
avuga ku iterambere ry’umurenge wa Rukoma
umunyamabanga nshingwa bikorwa Nkurunziza Jean de Dieu yakomoje kubikorwa biranga abawutuye ndetse n’ubuzima bw’umunsi ku munsi ,. yagize ati “ubuzima bw’ Anyarukoma butera imbere umunsi ku munsi.ibi tubipimira ku myumvire bafite, mu bikorwa bibatunze harimo ubuhinzi , ubworozi bihagije bibatunze bikabafasha kwiteza imbere bagasagurira na n’amasoko.
Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho biri k’urugero rwiza. Muri kampani zicukura zose zujuje ibyangombwa ibi bituma Abaturage benshi babona akazi ndetse bakiteza imbere mu mibereho yabo n’imiryango yabo, bibafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitabagoye no kwishyura amashuri y’abana .
yakomoje avuga ku mibereho myiza y’abaturage aho kuri ubu abaturage babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero gishimishije ndetse n’abatarayatanga akaba ari ikibazo cy’imyumvire bakaba bakomeje kwigishwa
Rukomakandi ifite ibigo ndera buzima ndetse n’ ibitaro bifasha Abaturage kwivuza bitabagoye . nta muturage urembera murugo . kubufatanye n’abanyabuzima Kandi, nta mubyeyi ukibyarira murugo.batanga inkunga y’ingoboka kubageze muzabukuru basaga 300 abatishoboye bandi bafashwa kubona imirimo ya maboko bagahembwa binyuze muri V.U.P(vision Umurenge program) Umurenge wa Rukoma wagabanije ihohoterwa rikorerwa mungo binyuze mu mugoroba wa babyeyi aho ababyeyi bahura bakaganira ku bibazo biri mu miryango bakabishakira ibisubizo bihamye.Mu mugoroba wa babyeyi banaganira kubyabateza imbere imiryango .
Mu burezi, umurenge wa Rukoma ufite uburezi bworohereza abawutuyemo kwiga kuko kubufatanye n’inzego zibishinzwe. bagabanyije ingendo zakorwa n’abanyeshuri bava cyangwa bajya ku ishuri batangiza ibigo bishya byunganira ibyari bisanzwe . mu itangira ry’umwaka wa mashuri 2021 usanze bararangije kubaka ibyumba by’amashuri bari bacyeneye ibi bikaba byarabafashije kugabanya ubucucicye mu mashuri
avuga ku cyorezo cya COVID-19 umunyamabanga nshingwa bikorwa Nkurunziza avuga ko umurenge wa Rukoma ari umwe mu mirenge yahuye ningaruka z’icyorezo cyane cyane ku baturage bari batunzwe n’ubucuruzi;
bafashije abahungabanijwe n’icyorezo bahabwa ibyo kurya kubufatanye na karere ndetse mushinga wa kompasiyo interinasiyonali ukorera kuri EP Rukoma ,.kugera kuri ubu umurenge wa Rukoma ni umwe mu mirenge yagaragaje ukwirinda biri kurugero rwo hejuru. handuye 170 hatakaza ubuzima bakomeje ingamba zo kwirinda bakangurira abaturage kubahiriza ingamba uko zigenda zishyirwaho n’inzego zibishinzwe.
Hakomeje Kandi gahunda yo gukingira hakaba barahereye kubyiciro byagirwaho ingaruka cyane ,abageze mu zabukuru ,ababana n’indwara zidakira .
iterambere mu murenge wa Rukoma ni urugendo rukomeza mubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage rugamije ko ubwacu tumenya amahirwe dufite iwacu nibyo twaheraho dukoresha tukagera kubyo twifuza mu buryo bwacu kandi bivuye muri twe ubwacu. Ubwo rero nta terambere hatabayeho ubufatanye no guhera kubyo iwacu ,iterambere Kandi rigomba kuba umurage
Uko rero ibiragano (Generation) byagiye bikurikirana niko twe abanyarukoma turushaho kugera kuri byinshi bitandukanye, ikiragano kimwe kigasa nk’igiharurira inzira ikindi bimwe by’umubyeyi uraga umwana we kuzusa ikivi yasize atushije ndetse no gutangira icye.
umwezi.rw