EP APPEC Remera Rukoma ni ikigo cy’amashuri giherereye mu Ntara y’amajyepfo, Akarere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma, iki kigo cy’amashuri kikaba cyaramamaye kubera gutsindisha neza mu bizamini bya leta.
Ishuri rya EP APPEC Remera Rukoma
Mu gushaka kumenya ibanga iki kigo gikoresha , ikinyamakuru Umwezi.rw cyasuye iki kigo maze abanyamakuru basobanurirwa ibanga bakoresha kugirango abanyeshuri bacyo bahore baza mu myanya myiza mu bizamini bya leta mu Rwego rw’igihugu.
Bwana Kalisa Jean Baptiste umuyobozi wa EP APPEC Remera Rukoma agira ati’’ ikigo cyacu dufite amashuri y’incuke ndetse n’amashuri abanza, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2003 intego nyamukuru kwari uguteza imbere Ireme ry’uburezi twimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kalisa yakomeje agira ati’’ ku bijyanye n’uburezi tumaze kuba ubukombe, turi ku rwego rushimishije, tukaba twigisha mu rurimi rw’icyongereza ariko tugatoza abana kwimenyereza gukoresha izindi ndimi. Ariko tukaba twimakaza imikoranire myiza n’ababyeyi kugirango dufatanye guha umwana uburezi bwuzuye.
Kubijyanye n’umusaruro, ikigo EP APPEC Remera Rukoma kiri mu bigo byiza mu Rwanda mu gutsindisha neza mu bizamini bya leta kuko abanyeshuri bose babasha gutsinda neza mu kiciro cyambere (100%).
Umuyobozi wa EP APPEC Remera Rukoma kandi atangaza ko ibanga bakoresha mu gutuma abanyeshuri batsinda neza ari ugushaka abarimu bafite ubushobozi kandi bakabafata neza birinda ko bahora batakaza abarimu beza, irindi banga abanyeshuri biga muri EP APPEC batozwa indangagaciro n’ikinyabupfura kuko iyo umwana afite imico myiza no kwiga biramworohera.Kugeza uyu munsi EP APPEC ifite abanyeshuri basaga magana tandatu Iki kigo kikaba cyariyemeje gukomeza kuza ku isonga mu gutsindisha neza mu bizamini bya leta.
Kalisa asoza asaba abanyeshuri kwitwararika , bubahiriza amabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya covid 19 bakaraba amazi kugirangomeza Ni Sabine bashyira intera hagati yabo Kugirango bahashye burundu ikicyorezo babashe gukomeza kwiga batekanye, uyu muyobozi kandi aboneraho gusaba abanyeshuri gushyiramo imbaraga kuko batakaje igihe kinini, aboneraho kandi gusaba ababyeyi gukomeza kubaba hafi bagafatanya kwita ku burere bw’abana babo.
Iyamuremye Theophile umuyobozi uhagarariye abarimu mu Murenge wa Rukoma bwa Aganira ni kinyamakuru umwezi.rw yagizati “EPAPPEC Remera Rukoma ni shuri rukomeza gutera imbere ndetse ritanga uburezi bukwiye ibi tubibonera mumitsindire ya bnyeshuri mu bizami bya leta biva mubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ishuri n’inzego zishinzwe uburezi umwihariko tubabonana ari ugukorera hamwe ndetse no gukorera ku mihigo ndetse no kutwitaho Kubo barera no kuba bafite ibikoresho byose ntyenerwa .
Umwe mubanyeshuri biga muri EP APPEC Remera Rukoma wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, aganira n’itangazamakuru yagize ati’’turi kwitegura neza amasomo yacu kandi tunitegura ikizamini cya leta, turi kwiga dufite intego yo kuzatsinda neza kuburyo twarusha n’abatubanjirije.
Yongeye ho ko bavuye muri guma mu rugo barasubiye inyuma ariko bafatanyije n’abarimu bongereye imbara bituma tugaruka ku rwego twari turiho, abarimu bacu bagerageza kuduha imikoro myinshi kugirango bamenenye aho dufite intege nke babashe kudufasha.
Uyu munyeshuri ufite inzozi zo ku ziga mu kigo bacumbikirwa atangaza ko akunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera uburyo ayobora igihugu.
EP APPEC Remera Rukoma ni ikigo cy’ubukombe mu myigishirize igezweho kuko usanga abana bahiga ari intyoza mu kudidibuza indimi z’amahanga by’akarusho kikaba ari ikigo cyita ku myitwarire y’umunyeshuri, ibyo bikaba bituma ababyeyi batari bacye bifuza ku hajyana abana babo.
Uretse kuba kino kigo cyiza mu bigo byiza mu Rwanda, umwana wahize ahabwa indangagaciro ndetse agatozwa n’ubundi bumenyi bwamufasha mu buzima busanzwe burimo imikino, umuco gakondo n’ibindi.
Carine Kayitesi
umwezi.rw
Baptiste
October 30, 2021 at 1:45 pm
Nibyiza gutoza abana bacu indanga gaciro z’u munyarwanda byawe.