AMAHANGA

Imihindagurikire y’ikirere yateje icyendera ry’abimwe mu binyabuzima.

Ubashakashatsi bwerekanye ko imihindagurikire y’ikirere ari yo yateye ubwiyongere bw’ubushyuhe ku isi bituma hari bimwe mu binyabuzima bigenda bicyendera


abashakashatsi mu bijyanye n’ibinyabuzima bavuga ko imihindagurikire y’ikirere yateye ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi, izatuma hari ibiti n’ inyamaswa ,bicika mu bice bimwe na bimwe ku isi.

mu binyabuzima bigenda bicyendera harimo ibiti ,ibinyabuzima biguruka ibikururanda ,ndetse n’inyamaswa z’nyamabere


Buriya buri kinyabuzima ku isi gifite icyo kimaze. nki biti uretse kuyungurura umwuka duhumeka , ariko no mu mizi yabyo aho biri bishobora gutuma hari ibindi biti bikura, bishobora kuba ubuturo bw’ inyamaswa , bishobora kuba ari ibyo inyamaswa zirya ngo zikure.Gucyendera,kwibinyabuzima bigira uruhererekane rw’ibibazo ku bidukikije .

Inyamaswa z’ishyamba zagabanutse ku kigero kirenga bibiri bya gatatu mu myaka itageze kuri 50 nk’uko bivugwa na raporo y’ikigo cyo kurengera ibidukikije World Wildlife Fund (WWF).
Babonye igabanuka rya 68% mu moko 20,000 y’inyamaswa z’inyamabere, inyoni, ibikururanda, amafi, imihopfu n’ibikeri, kuva mu 1970.

Dr Andrew Terry ukuriye ikigo Zoological Society of London (ZSL) cyatanze iyi mibare, avuga ko uku kugabanuka ari ikimenyetso cyerekana neza ingaruka z’uko abantu bangiza ku isi, ndetse n’imihindagurikirere y’ikirere ikarushaho kugana habi.

Agira ati: “Niba nta gihindutse, inyamaswa zizakomeza kugabanuka, biganisha ku gucika, bishyira mu kaga urusobe rw’imibereho y’ibinyabuza

Kugabanuka gukabije kwabonetse mu duce tw’imirongo mbariro y’isi (tropicals). Igipimo cy’igabanuka rya 94% cyabonetse muri Amerika y’Epfo na Karayibe nicyo kinini kurusha ahandi ku isi.

Muri icyo gice cy’isi, biterwa n’uruvange rw’ibibazo byugarije ibikururanda, ibikeri n’imihopfu hamwe n’inyoni.

Imibare yo gucika kw’ibinyabuzima bimwe itangwa na International Union for Conservation of Nature (IUCN), yasuzumye amoko arenga 100,000 y’ibimera n’inyamaswa yerekana ko 32,000 muri yo yugarijwe no gucika.

Mu 2019, inama mpuzamahanga y’abahanga muri siyansi yanzuye ko amoko miliyoni imwe (1.00,000 y’inyamaswa n’ibimera, 500,000 y’inigwahabiri [insects]) yugarijwe no gucika, mu myaka ibarirwa muri mirongo iri imbere

Inyoni zo mu bwoko bwa kasuku (Perroquet/parrot) zera zo muri Afurika ziri kugabanuka cyane kubera icuruzwa ryazo no kwangirika kw’aho ziba

Bimwe mu bintu bikekwa ko bitera ibyorezo bikomeye ku isi harimo igabanuka ry’ibinyabuzima birimo inyamaswa, n’ubucuruzi bw’ibizikomokaho.
Naho ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije byagabanya ibiza, n’imihindagurikire y’ikirere, gukomeza gutera ibiti, harimo n’ibivangwa n’imyaka,ndetse no gukoresha imiti iterwa mu myaka itangiza ibinyabuzima.
umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM