Ibidukikije

Rwanda wildlife Conservation Association(RWCA) kubufatanye na RDB bongeye kugarura Imisambi mu Rwanda.

Kuva kera imisambi yari ifite igisobanuro mu muco nyarwanda, ikubahwa ndetse ikaba yarafatwaga nk’ikirango cy’imwe mu miryango ikomeye, aho yasobanuraga amahoro no kuramba,  ikaba n’umutako mungo ariko ikaba ari n’inyoni ibereye ijisho.

Umunyamateka Rtd Lt Col Gerald Nyirimanzi, asobanura uko umusambi wari wubashywe mu Rwanda rwo hambere.

Agira ati “Imisambi yari yubashywe cyane mu Banyiginya, umwe mu miryango migari mu Rwanda. Yagaragazaga Abanyiginya ikaba n’agashusho-ndanga cyabo, kwica umusambi cyabaga ari icyaha cy’ubugome. Abantu bashimishwaga no kuyibona”.

Ikibazo cy’igabanuka ry’umubare w’imisambi mu gihugu cyatumye abarebwa n’ibidukikije bakanguka, batangiza ubukangurambaga bwo kuyitaho kuva muri 2014.

Kuva icyo gihe hagiyeho Ihuriro Nyarwanda ryo Kurengera Inyamaswa z’Ishyamba ryitwa Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) rifite intego yo kurengera imisambi no kongera umushinga wo kuyitaho kimwe n’andi moko y’inyamaswa afite ibibazo.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavugako bibazaga icyatumye imisambi itakiboneka mu Gihugu n’aho yagiye bikabayobera.

Ahimana Theoneste ni umuturage uytuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagali ka Kimisange avuga ko ubusanzwe bajyaga babona imisambi mu bishanga bitandukanye na hamwe mu ngo z’abaturage hano mu mujyi wa Kigali, ariko uko iminsi yagiye ihita imisambi yaje gusa n’izimiye bituma bibaza ahoy aba yaraburiye.

Ati “ ubusanzwe twajyaga tubona imisambi mu bice bitandukanye hano mu mujyi wa Kigali nyuma tuza kugenda tuyibura benshi kugeza kuri ubu ntitwari tuzi aho iherereye.”

Olivier Nsengimana Umuyobozi w’ihuriro RWCA

Umuyobozi w’ihuriro RWCA, Olivier Nsengimana, ashimira abaturage bari batunze iyo misambi kuba barayitanze, ati “Turashimira cyane abaturage bemeye kuyitanga kuko yari igiye kuzima burundu”.

Ati “Imwe muri yo yari ifite ibibazo bikabije ku buryo tutashoboraga kuyirekura ngo ijye mu ishyamba kuko hari iyo amababa cyangwa amaguru yabaga yaravunitse. Ntitwahisemo rero ko ijyanwa hamwe n’indi kuko yashoboraga gupfa”.

Akomeza agira Ati “Icyo dushobora gukora ku misambi yamugaye, ni ukuyigaburira, kuyivura ndetse no kuyifasha kugira ngo yororoke. Irasuzumwa, ikavurwa indwara zitandukanye, bigakorerwa muri Kanombe Art Museum, ni ho hari abaganga bayo”.

Imisambi mu Rwanda kuri ubu yugarijwe n’ibibazo birimo ubuhigi, guhinga ibishanga ubusanzwe yororokeramo, kuyororera mu ngo ndetse n’Ubucuruzi bwayo bwambukiranya imipaka.

Ku ikubitiro Umuryango uharanira kurengera inyamaswa zo mu gasozi Rwanda Wildlife Conservation Association n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere batangiye igikorwa cyo gukusanya iyi misambi bayikura mu ngo z’abaturage ikitabwaho.

Ubuyobozi bw’uyu muryango buvuga ko iyo bamaze kwakira iyi misambi bayisuzuma hakoreshejwe laboratoire,ikagaburirwa neza, nyuma bakabona kuyohereza muri parike ya Kagera ibasha kuguruka. mu mwaka w’2007 Imibare y’umuryango mpuzamahanga wita ku misambi yerekanaga ko hari hamaze kuzima 79 % by’imisambi yo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’ibyo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba

Imisambi izwi cyane kubera imbyino zayo z’imishayayo akenshi ikunda gukora ari ibiri ibiri, ikigore n’ikigabo. Ibi bigakorwa mu rwego rwo kwitanaho no guhanahana amakuru, ntibitangaje kuba imisambi yakwibasirwa n’abantu baba bashaka kuyorora kubera ko iteye amabengeza kubera amabara anogeye ijisho agaragara mu bwoya bwayo.

Ibi bikaba biri mu bintu bituma abenshi bayirarikira bashaka kuyitunga mu ngo zabo cyane cyane abanyamahoteri kuko ireshya abashyitsi babagana aho usanga akenshi bayirangarira ndetse banayikinisha dore ko nayo iyo yamaze kumenyera abantu usanga isabana nabo.
Abakuriye ishami ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bavuga ko ikendera ry’umubare w’iyo misambi riteye inkeke ku buryo ishobora no gucika burundu.

Hari hamwe na hamwe mu ngo zifite ibipangu cyangwa ahagendwa n’abantu benshi nko mu mahoteli yo hirya no hino mu gihugu, hakiri abayitunze mu buryo butemewe nyuma yo kuyigura na ba rushimusi. Ibi ni byo RDB ivuga ko iyo misambi iba ibayeho nk’ifunzwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB ku bufatanye n’ishyirahamwe nyarwanda ry’abarengera inyamaswa z’agasozi, baraburira bwa nyuma abagishimuta imisambi, abayicuruza n’abayitunze mu buryo butemewe kubihagarika
RDB ikorana  n’ishyirahamwe RWCA n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe guhagarika gushimuta no korora iyo misambi mu ngo.

Rivuga kandi ko niba hari ugifite imisambi mu busitani iwe, yibutswa ko kuyitunga imeze nk’aho ifunzwe ari imwe mu nzira zo gutuma icika.

Kayitesi Carine

1 Comment

1 Comment

  1. Theodore Ntarindwa

    March 5, 2022 at 12:56 pm

    Iyi nkuru ninziza pe najya nibaza aho imisambi yagiye none infashije gushira amatsiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM