Uncategorized

Ababana bahuje ibitsina mu gisirikari cya Amerika baratangira guhabwa impozamarira igihe uwo bakundana adahari ngo bishimane

Kuva uyu munsi tariki ya 03/09/2013 abasirikari bo mu ngabo za Amerika bafite abo babana bahuje igitsina baratangira kujya bahabwa ibigenerwa abagore n’abagabo babana mu buryo busanzwe nk’impozamarira igihe uwo babanaga bahuje igitsina yahawe akazi ahandi, uwo babanaga akabura uwo basanzwe basangira ubuzima.

Ibi biri mu itegeko rishya igisirikari cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

cyatangiye gukurikiza, ngo hagamijwe kubahiriza uburenganzira bungana ku Banyamerika bose muri rusange no mu bari mu ngabo z’igihugu by’umwihariko.

Abasirikari ba Amerika basanzwe bagenerwa ubufasha mu kwivuza no kuvuza abo bashakanye ndetse n’abana babyaranye, guhabwa ubufasha bwo gufata mu mugongo umusirikari utandukanye n’uwo babanaga ndetse n’impozamarira iyo umusirikari cyangwa uwo bashakanye yoherejwe mu butumwa buzatuma ataba hafi y’uwo basangiye uburiri igihe kirekire.

Ibi byari bisanzwe bihabwa abasirikari bafite abo bashakanye badahuje igitsina nk’uko bimeze mu mico ya henshi hataratera imbere, aho abashakanye bisanzwe byumvikana ko baba ari umugabo n’umugore badahuje igitsina.

Ubu ariko ibyo byose biratangira no kujya bihabwa abasirikari bafite abo babana bahuje igitsina mu gisirikari cya Amerika, baba abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana bahuje igitsina, bagapfa kuba barasezeranye mu mategeko.

Ibi biri mu itegeko rishya igisirikari cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye gukurikiza, ngo hagamijwe kubahiriza uburenganzira bungana ku Banyamerika bose muri rusange no mu bari mu ngabo z’igihugu by’umwihariko.

Abasirikari ba Amerika basanzwe bagenerwa ubufasha mu kwivuza no kuvuza abo bashakanye ndetse n’abana babyaranye, guhabwa ubufasha bwo gufata mu mugongo umusirikari utandukanye n’uwo babanaga ndetse n’impozamarira iyo umusirikari cyangwa uwo bashakanye yoherejwe mu butumwa buzatuma ataba hafi y’uwo basangiye uburiri igihe kirekire.

Ibi byari bisanzwe bihabwa abasirikari bafite abo bashakanye badahuje igitsina nk’uko bimeze mu mico ya henshi hataratera imbere, aho abashakanye bisanzwe byumvikana ko baba ari umugabo n’umugore badahuje igitsina.

Ubu ariko ibyo byose biratangira no kujya bihabwa abasirikari bafite abo babana bahuje igitsina mu gisirikari cya Amerika, baba abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana bahuje igitsina, bagapfa kuba barasezeranye mu mategeko

Itangazo ry’ibiro bishinzwe ingabo muri leta ya Amerika riravuga ko leta ishaka kugenera uburenganzira bungana abaturage bayo bose, abasirikari babana bahuje ibitsina ndetse n’imiryango yabo bagafatwa nk’abandi.

Iri tangazo kandi rirahamagarira abasirikari bafite abo babana bahuje igitsina ariko bakaba batarasezerana mu mategeko kwihutira gusaba uruhusa bakajya gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo bazabashe guhabwa ibyo bigenerwa abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iri tangazo kandi rirakomeza rigira inama abasirikari batuye muri leta zitemera ababana bahuje igitsina gusaba uruhusa bakajya aho byemewe bagasezerana bakazagaruka mu kazi kandi ngo leta yabemereye iminsi icumi batari mu kazi ngo babanze barangize ibyo gusezerana n’ababo.

Muri Amerika, hari leta 37 zitaremera ibyo gusezeranya mu mategeko ababana bahuje igitsina, ariko hakaba izindi leta 13 zemera ko abantu bahuje igitsina bashobora kubana nk’umugabo n’umugore ndetse bakanabasezeranya mu mategeko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM