Amakuru

Barishimira ko babonye ‘Cotex’ ikoreshwa nyuma igafurwa imara imyaka ibiri

Urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abagore barishimira ubwoko bwa Cotex cyangwa Pads bukoze mu mwenda bakenera mu gihe cy’imihango, bushobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, bukoreshwa nyuma bugafurwa.

Cotex zikoze mu mwenda zikoreshwa nyuma zkameswa zikongera gukoreshwa zimara imyaka ibiri

Ni  Cotex zitwa KosmoPads zikorerwa mu Rwanda, zikanakorwa n’Abanyarwanda, aho zikoze mu buryo iyakoreshejwe ishobora kumeswa n’isabune isanzwe, ubundi ikanikwa ikongera gukoreshwa nta kibazo.

Izi Cotex zikozwe mu mwenda usanzwe ari nawo ujya ku mubiri, ariko kandi ukaba udashobora kugira ingaruka izo ari zo zose ku ruhu rw’umuntu, hakongerwamo igitambaro gishobora gufata imihango myinshi, ku buryo kitakuzura vuba, hanyuma inyuma yacyo hakajyaho ikindi gitangira iyo mihango igihe cyose yaba irenze cya gitambaro cya mbere, kugira ngo idasohoka ku buryo yakwanduza umwenda w’imbere.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bamaze igihe bakoresha Cotex z’ubwoko bwa Kosmopads, bavuga ko byababafashije cyane, kuko uretse kuba byarabafashije mu buryo bwo kwizigamira, ariko kandi ngo hari n’abo izisanzwe zagiragaho ingaruka ku mubiri.

Benitha Irumva Kezakase w’imyaka 18, atuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko KosmoPads zamufashije cyane ugereranyije n’izindi yakoreshaga mbere.

Ati “Najyaga ngira ikibazo cyo kubabuka mu gihe nambaye izindi pads zikoreshwa rimwe zikajugunywa, cyari ikibazo cyampangayikishaga cyane, gusa aho natangiriye gukoresha KosmoPads, ntabwo nongeye guhura n’icyo kibazo.

Urubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko Kosmopads zabafashije mu buryo butandukanye

Amen Divine Ikamba wo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, na we avuga ko ibyo bikoresho by’isuku byamunyuze.

Ati “KosmoPads ni udukoresho twiza mu buryo butandukanye, ku kijyanye n’ubukungu turafasha cyane, kuko urebye nk’utundi dukoresho abandi basanzwe bakoresha, utwo gukoresha mu mezi atandatu, twaba dukubye inshuro zirenze enye Kosmopads, kuko jye mu mezi atandatu nakoreshaga ibihumbi nka 12, ariko Kosmopad naguze iy’ibihumbi 2, kandi nzayikoresha muri ayo mezi yose”

Brandine Umuziranenge umuyobozi wa Kosmotive

Brandine Umuziranenge ni we washinze uruganda rwa Kosmotive, ari narwo rukora Kosmopads, avuga ko igitekerezo cyo gukora ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa, cyavuye ku bibazo yakundaga kwandika byugarije abana b’abakobwa, bakundaga gusiba ishuri cyangwa akazi bitewe no kubura ibikoresho byifashishwa mu isuku y’imihango.

Ati “Icyo gihe nandika byari muri 2017, umubare wari wagaragaye mu bushakashatsi werekanye ko ari 18% basiba, dukora ubuvugizi uwo mwaka wose, ariko nta kindi gikoresho kigeze cyiyongera ku isoko. Turavuga tuti reka turebe ko nta kindi twakora, kuko ntabwo twaguma tuvuga gusa, ahubwo dushake ikindi twakora cyaramba cyangwa gihendutse kurusha ibindi, cyatuma nta mukobwa wicara ngo avuge ngo buri minsi itanu mu kwezi nzajya nsiba, nicyo cyatumye dutangira Kosmopads”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri MIGEPROF, Silas Ngayabosha, asanga gukora izidakoreshwa rimwe gusa ari kimwe mu bisubizo birambye.

Ati “Iki ni kimwe mu bisubizo, kandi nka MIGEPROF tubona ko kizaba igisubizo kirambye, ndetse tukareba no ku rundi ruhande, kuko ikibazo si ukuzigira gusa hari n’icy’imyumvire yaba ku ruhande rw’abagabo n’abana b’abahungu babana n’abakobwa cyangwa bari kumwe ku ishuri, nibyo turimo gukora kugira ngo kujya mu mihango bibonwe nk’uburenganzira bwa muntu, atari ikintu cyatuma avangurwa”.

Silas Ngayabosha asanga ikorwa rya Kosmopads ari igisubizo kirambye

Ku munsi Kosmotive ishobora gukora Kosmopad 5,000 bingana n’amapaki 1000, kuko muri buri paki haba harimo 5, bakaba bakoresha abagore n’abakobwa 100, aho bafite intego zo gukora Kosomopas zishobora kuzahaza abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 2 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM