Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) kirashishikariza Abaturarwanda by’umwihariko abikorera bafite ibigo bikoresha murandasi guhindura imyumvire bagakoresha imbuga nkoranyambaga zifite amazina ashingiye ku ndangarubuga y’u Rwanda, ariyo AkadomoRw.
Ni uburyo bugamije kumenyekanisha u Rwanda no gushishikariza Abanyarwanda kubika amakuru yabo imbere mu gihugu mu kuzamura isura nziza yacyo.
N’imwe mu ngamba zizewe zo kumenyekanisha ibigo by’ubucuruzi n’ibikorwa by’u Rwanda mu Karere,ka Afurika no ku Isi yose
Imibare igaragaza ko ibigo bigera ku 6500 gusa aribyo bikoresha indangarubuga ya .rw kandi nabyo byiganjemo ibya Leta ndetse n’ibiyishamikiyeho.
RICTA ivuga ko mu Rwanda abenshi usanga bakoresha imbuga zo kuri internet zirimo .fr, .com, .org bigatuma bigorana gucunga umutekano w’amakuru ndetse zigatwara amafaranga menshi bishyura mu mahanga.
Karegeya Geoffrey umukozi ushinzwe iterambere muri RICTA
Karegeya Geoffrey umukozi ushinzwe iterambere muri RICTA, yavuze ko bakomeje gukora ubukangurambaga ku gukoresha “.rw” kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubyitabira.
Akomeza avuga ko uRwanda ruhomba kubera ibigo bigikoresha amazina y’imbuga za internet adaherwa n’akadomo rw.
Ati” ibigo birenga 5000 mu Rwanda bikoresha .com, .org, .net aho usanga bihura n’ibibazo byiganjemo umutekano mucye,
Nk’uko yabigarutseho, kugeza ubu ibigo bimaze kuyiyandikishaho bigera ku bihumbi 7.
Ati “Turifuza ko abantu bose baza bagakoresha .Rw, nk’uko dusanze duteza imbere Made in Rwanda, ariko tukifuza kurenga n’ibyo 5000 tukagenda ku bindi bigo bikoresha za Gmail, yahoo, kuko nabyo ni byinshi mu Rwanda.”
Ati “Niba uri umucuruzi uri Ikigo ukoresha .rw kuri internet bigaragara ko uturuka mu Rwanda icyo ni ishema ku banyarwanda.”
James Karamuzi Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo
James Karamuzi Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo avuga ko abantu batarumva y’uko .rw irenga imbibi z’u Rwanda ntibanumve ko ifite umutekano w’ibicuruzwa byabo no kubimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Abanyarwanda rero bakwiye kuyoboka .rw , abakoresha izindi bahindure iyi ni Made in Rwanda, bitabire ni ibyacu.”
Abakoresha akadomoRw, bavuga ko umutekano ujyanye n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo uba wizewe cyane, bitewe n’imbaraga Leta ishyiramo ugereranyije n’abakoresha ibindi.
Kugeza ubu ukoresha Akadomo Rw yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 ku mwaka.
Kayitesi Carine