Amakuru

Toto Safi Ltd igisubizo ku bakenera pampa z’abana no kurengera ibidukikije

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba za Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije cyane cyane hagabanywa ibikoresho bya pulasitiki n’ibindi bikoreshwa rimwe bikajugunywa byangiza ikirere, sosiyete yitwa Toto Safi yazanye pampa zo kwambika abana zikoze mu ipamba ndetse zifurwa iyo zanduye aho kugira ngo zijugunywe, dore ko zikoreshwa mu gihe kirenze imyaka itatu (3).

Ikigo Toto Safi Ltd gikora pamba zambikwa impinja n’abana bato zikoze mu ipmbanza, izi pampa zikaba zikoresha inshuro nyinshi ndetse iyo zanduye zirafirwa bakongera bakazikoresha, ibi bikaba bije ari igisubizo ku bagorwaga no guhora bagura pampa zakwandura bakajugunya, bakongera bakajya kugura izindi.

Izi pampa kandi zije ari igisubizo ku ibungwabungwa ry’ibidukikije aho pampa zakoreshwaga rimwe zikajugunywa ziba zifitemo bimwe mu bizigize bishobora guhumanya ikirere.

Pampa zikorwa na Toto Safi Ltd

Cyntyche Mahoro, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Toto Safi Ltd, avuga ko bitewe n’uko pampa zisanzwe ku isoko zikoreshwa rimwe, zishobora kwangiza ibidukikije ndetse zikaba zinahenze, bahisemo gukora izidahenda kandi zishobora gukoreshwa kenshi.

Yagize ati: “Toto Safi ikora amapampa afurwa y’abana, twazanye igisubizo ku kurwanya no guca pampa zikoreshwa rimwe zikajugunywa, mu korohereza ababyeyi kuba bafite igisubizo mu gukoresha ibikoresho bibafasha kubungabunga ibidukikije, tuzikora mu ipamba ry’umwimerere, zifite impande ibyiri, uruhande rumwe rukoze mu ipamba, urundi narwo rukoze mu buryo rufasha umwana kutiyanduza ku mwenda w’inyuma, izi pampa zirongerwa mu bunini uko umwana agenda akura.”

Cyntyche Mahoro, Operations Manager muri Toto Safi Ltd

Akomeza agira ati: “Urebye ku isoko pampa zirahenda cyane, umubyeyi rero kuba agura pampa akajugunya ni ikintu kiba kitamworoheye, hari ababa batorohewe kuba bahitamo pampa zifite ubuziranenge kandi nziza, kuba bagura izi pampa zifurwa bibafasha kuzigama ayo bajyaga bagura pampa cyangwa bakaziguramo ibindi bintu byabafasha mu buzima busanzwe.”

Cyntyche Mahoro, asobanurira Minisitiri w’Ibidukikije n’abandi bashyitsi ibyo Toto Safi Ltd ikora

Toto Safi Ltd yatangiye mu kwezi kwa kane 2022, ikorera mu mujyi wa Kigali, I Remera, Kisimenti ku muhanda wa KG 218 St, No. 18. Iki kigo kandi giteganya gukora utwenda tw’isuku (kotegisi) abagore n’abakobwa bifashisha igihe bari imugongo.

Uwakenera ibindi bisobanuro cyangwa kugura ibyo Toto Safi Ltd ikora abasura kurubuga craw www.totosafi.com cyangwa akabahamagara kuri +250791920718 / +250737454783 Whatsapp: +250791920718, no kuri email: info@totosafi.com.

By Gilbert Mahame

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top