Amakuru

Kamonyi: Abagore baritinyutse bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bibateza imbere

Bamwe mu bari n’abategarugori bo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Kayenzi, batiritinyuye bayoboka inzira y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho kuri ubu bakora muri Koperative y’Ubucukuzi bw’Amamabuye y’agaciro yitwa COEMIKA, ndetse kuri ubu bakaba bamaze kwiteza imbere ku rwego rushimishije.

Abari n’abategarugori bakora muri COEMIKA bavuga ko kuba baratinyutse bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byatumye batera imbere.

Tuyishime Carine

Tuyishime Carine, umwe mu bari n’abategarugori batuye mu murenge wa Kayenzi, watinyutse akajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubu akaba akora muri Koperative ya COEMIKA, aguga ko byatumye atera imbere kuri ubu akaba atagitega amaboko ababyeyi be.

Yagize ati: “Kubera kumva ibiganiro ku maradiyo twumvishe ko natwe abakobwa tugomba kwitinyura tugashaka ibikorwa twakora natwe tukiteza imbere, aje hano rero nanjye nditinyura nza gushaka amafaranga yo kwiteza imbere, naraje ndakora mbona nta kibazo, icyatumye nza ibyo nashakaga gukora ndikubigeraho, ndi kugenda niteza imbere, mbere nari umwana utazi gushaka amafaranga nta kintu narimfite mu rugo, nta n’itungo, ariko naje hano kubera gukora nkashaka amafaranga nagiye mu mashyirahamwe atandukanye mbasha kwigurira amatungo kandi nanjye mbasha kubona ibyo nkeneye ntarinze gusaba ababyeyi ngo buri kimwe cyose bakimpe.”

Tuyizere Rosette nawe ni umwe mu bari n’abategarugori witinyutse akajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse akaba avuga ko byamuteje imbere.

Yagize ati: Icyatumye numva ko ngomba kuza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni ukugira ngo niteze imbere no kugira ngo ngire icyo nageraho nk’umwana w’umukobwa, naje hano nifuza kugura itungo no kuba najya mu mashyirahamwe atandukanye, ariko ubungubu nabashije kuba nagura ihene, ubona ko hari umusaruro maze kubona muri aka kazi kandi ikindi nshobora kuba nakwigurira amavuta n’urwo rukweto ndukeneye ntarindiriye kubisaba ababyeyi.

Dushimimana Felecian

Dushimimana Felecian umwe mu bagabo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muro COEMIKA avuga ko abona abari n’abategarugori bakorana bashoboye ndetse hakaba n’abashobora kuba barusha abagabo bagenzi babo ubushobozi.

Yagize ati: “Umuntu utarajyamo aba yumva ko ari ibintu bisebetse ariko iyo ahuye n’uyu uhakora ahita yumva ko nuburi ari ibisanzwe bameze nkatwe, imbaraga zo hariho nababa bazirusha abagabo, abakobwa n’abadamu inama nabagira ni uko bareka kwitinya bakaza bagakorera ifaranga.”

Nyiransabimana,  Ushinzwe ubucukuzi muri COEMIKA

Nyiransabimana,  Ushinzwe ubucukuzi muri COEMIKA avuga ko mu rwego rwo gufasha abari n’abategarugori gukunda gukora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakobwa n’abagore bakora muri yi Koperative boroherezwa mu kubona ibikoresho by’isuku no guhabwa imirimo itavunanye cyane mugihe baba bari mu bihe by’uburumbuke (mu mihango), ndetse ngo hari igihe bahabwa cy’ikiruhuko mu rwego rwo kuborohereza.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’inzu yabugenewe abagore n’abakobwa bakoresha mu gihe baba bahuye n’ikibazo kibatunguye.

Dusabumuremyi Justin, Umuyobozi wa Koperative COEMIKA

Dusabumuremyi Justin, Umuyobozi wa Koperative COEMIKA, avuga ko hari uburyo boroherezamo abari n’abategarugori, ariko ngo ntabwo bita kuri abo gusa kuko abakozi bose bafatwa kimwe.

Yagize ati: “Dufite komite zishinzwe kwita ku bakozi no mu kirombe abantu bose bagatanga amakuru uko umuntu yinjiye mu kirombe agomba gusoka atanze amakuru uko ikirombe giteye cyangwa se ibyabereye mu kirombe, kandi abakozi bose tubafata kimwe, iyo umukozi w’umugore cyangwa umukobwa agize ikibazo turamubwira agasubira mu rugo cyangwa akajya mu cyumba cy’umukobwa kuko twarabyubatse birahari, ariko agahemberwa umubyizi we. Umudamu utwite ntabwo twebwe twemera ko ajya mu kirombe, iyo atwite agomba kujya mu rugo kuko nta muntu ujya mu kirombe atwite, iyo abyaye rero agomba kumara cya gihe cyateganyijwe yonsa umwana yarangiza akabona kugaruka mu kazi, ufite kontaro arakomeza agahembwa ariko nyakabyizi we arahagarara.”

Koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Kayenzi, ikaba ifite site ebyiri z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arizo: Nyamirama na Cubi. Site ya Cubi igizwe n’abakozi 300 muri aba bakozi hakaba harimo abari n’abategarugori bagera mu 100.

By Carine Kariyesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top