Amakuru

Entreprise Urwibutso ya Dr Sina Gerard yahaye umuganura bamwe mu bitabiriye Expo 2023

Kuri uyu wa 4 Kanama 2023, ubu mu gihugu hose cy’u Rwanda bizihiza umunsi w’Umuganura, Dr Sina Gerard nyiri Entreprise Urwibutso yaganuje bamwe mu bari bitabiriye Expo 2023 bari ahari ibicuruzwa bye (kuri Stand ye).

Abahawe umuganura barimo abana bahawe amata ndetse n’abakuru bahawe ibinyobwa birimo ibisembuye n’ibidasemuye nk’Akarusho n’Agashya n’ibindi.

Avuga kuri iki gikorwa cyo  kuganura no kuganuza abandi, Dr. Sina Gerard yavuze ko biri mugushyigikira umuco nyarwanda no gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.

Yagize ati: “Turi mu muhango wo kuganura, tuganure tuganuzanye kandi dukomeze kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ahasigaye numva ko hirya no hino twese uko turi kumwe ndabishimiye kandi nzi neza ko dusangiye byose uko turi kumwe, ngira ngo abasore bacu bari ahangaha n’inkumi iyo bamamaza ibikomoka iwacu itego nyamukuru ni ukurwanya ubukene kandi tukihesha agaciro, Umukuru w’igihugu cyacu adushishikariza burigihe cyose icyodukora cyose kukinoza, niyo mpamvu iyo mubonye Akabanga gakomoka ku rusenda ariko turakanoza kakaza neza cyane cyane ko dufite n’amahirwe mu gihugu cyacu kugira ubuyobozi bwiza uhereye ku nzego z’ibanze ukagera ku Mukuru w’Igihugu.

Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda hose ku butaka bwose harera, ari urusenda ari marakuja ibyara agashya, ari agashya gakomoka ku bisheke, ari makadamiya, ari Akanozo, ayo ni amafu anyuranye y’imvange, ibyo byose bihingwa n’abanyarwanda mu nzego zose, cyane cyane ko ayo waba warize yose iyo wemeye ugahungurwa ukajya mbere, ni nyayo mpamvu nashyizeho College Foundation Sina Gerard, aho twe dutanga amahirwe y’abana muri nursery na primary, abana 700 turabishyurira, mwese uko muri ahangaha ubu mwamfashije kwishyurira ba bana umwaka utaha tugiye gutangira, mubyiyumvemo ko twese tubisangiye.”

Mukunzi Jean de La Paix , umwana ukomoka mu karere ka Ngoma wari wazanye n’ababyeyi be muri Expo Gikondo, yashimye ibyo Dr Sina Gerard yabakoreye avuga ko bimweretse neza ko igihugu kiri kwiyubaka ku buryo bushimishije.

Umwe mu babyeyi bafite abana bahawe amata yashimye igikorwa Dr Sina Gerard yakoze cyo kuganuza abana n’abandi bitabiriye imurikagurisha ririkubera I Gikondo, aho yagize ati: “Iki gikorwa ndakishimiye cyane ndabikunze biranyubatse, Imana imumpere umugisha.”

Bugingo Pascal nawe wari wazanye abana muri Expo Gikondo, yavuze ko iki gikorwa cyo kuganuza abana ari inyamibwa ndetse cyerekana itandukaniro Dr Sina Gerard agaragaza hagati ye n’abandi bashoramari bo mu Rwanda.

Yagize ati: “Birashimishije kubona umunyemari yemera gutanga umuganura mu byo yaje gucuruza, Sina Gerard Imana ikomeze imwagure kuko si benshi bakora nk’ibyo akora.”

Muri Expo 2023, Entreprise Urwibutso ifitemo ibicuruzwa bitandukanye birimo; imashini irarira amagi igaturaga imishwi, Ici Cream, imbuto Akeza zikomoka kuri Makadamiya ndetse n’ibiraro by’inkoko bikoze mu mapine.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top