Afurika

Mu minsi mike abashoferi bo mu bihugu bigize COMESA bashobora kujya bakoresha Perimi imwe

Abagize ibihugu bigize isoko rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA), mu minsi iri imbere bashobora gutangira gukoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga (Permis), aho bari hose muri ibyo bihugu.

Ni bimwe mu bikubiye mu mishinga y’uwo muryango igamije kuzamura ubuhahirane, hagati y’ibihugu uko ari 21 biwugize, ariko bikaba bishobora kuzagera no ku rwego rw’umugabane wose wa Afurika, mu gihe uyu mushinga waramuka ugenze neza nk’uko byifuzwa, nk’uko byavugiwe mu nama ya 13 ya COMESA ivuga ku bwikorezi n’itumanaho irimo kubera i Kigali, kuva ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.

Jean Batiste Mutabazi

Umuyobozi ukuriye ibikorwa remezo muri uwo muryango, Jean Batiste Mutabazi, avuga ko kimwe mu byo barimo gukora kugira ngo barusheho korosha no kwihutisha ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize uwo muryango, ari ibijyanye n’umushinga wo gukoresha uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rumwe.

Yagize ati: “Nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hano, aho kugira ugende urubona muri buri gihugu, urwo uboneye hano mu Rwanda rukagufasha kuzenguruka ibihugu byose uko ari 21 bigize COMESA, utiriwe ugenda ushaka uruhusha uko ugeze aha n’aha.”

Yakomeje agira ati: “Hari nka kontorole tekinike ikorerwa hano, byarangira igahita ijya muri sisiteme, aho ugeze hose ku mupaka, bareba bakamenya umushoferi utwaye imodoka, igihe yakorewe, ubwishingizi ifite, byose bigahita byoroha. Ni umushinga tumaze igihe turimo gukora.”

Jean Batiste Mutabazi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Imijyi, gutuza abantu no guteza imbere imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Edward Kyazze, avuga ko kimwe mu bigikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari muri COMESA, ari imbogamizi zikigaraga mu bijyanye no guhuza amategeko.

Yagize ati: “Harimo ikibazo cy’ibikorwa remezo muri rusange, yaba imihanda, ibyambu, ibibuga by’indenge, ndetse no guhuza amakuru. Akenshi usanga za politikei imirongo migari idahuzwa hagati y’ibihugu, ibyo rero nibyo turimo kuganiraho, tukareba imbogamizi zigihari, yaba mu mategeko, mu bikorwa remezo, noneho ibitanoze bikaba byanozwa.”

Imibare yo muri 2021 igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango bya COMESA bukiri hasi, kuko ku mwanya wa mbere haza ubucuruzi hagati y’uwo muryango n’ibihugu bigize umugabane w’uburayi, aho agaciro k’ibicuruzwa ari Miliyali 52 z’Amadorari, bukurikirwa n’u Bushinwa n’ubucuruzi bwa Miliyari 20, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza COMESA n’agaciro ka Miliyari 13 z’Amadorari.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM