Amakuru

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko kurwanya indwara za kanseri bidasaba umuntu amafaranga menshi

Mu gihe indwara za kanseri aricyo kibazo gikomeye cyane cy’ubuzima isi yose ihanganye nacyo, Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ko kurwanya no kwirinda indwara zitandura zirimo n’iza kanseri bidasaba amafaranga menshi, ahubwo bisaba ko abantu bita ku buzima bwabo bihoraho banisuzumisha uko bikwiye kugira ngo n’usanze arwaye yitabweho hakiri kare anavurwe neza akire.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ubwo kuri uyu wa 4 Gashantare 2024 u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku ndwara za kanseri, umunsi waranzwe n’ibikorwa bya siporo rusange yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ndetse n’ibikorwa byo gusuzuma ku buntu indwara zitandura zirimo na kanseri.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibikorwa bya siporo rusange byabereye mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko gukora siporo bishobora gufasha mu kurwanya indwara zitandura zirimo n’iza kanseri, ariko anagira inama abantu zo kwita ku buzima bwabo birinda ibyatuma bujya mu kaga, bityo indwara za kanseri zikaba zitakwibasira imibiri yabo. Aha yanagaragaje ko kurwanya izi ndwara bidashaba umuntu kuba afite ubutunzi buhambaye.

Yagize ati: “Gukora imyitozo ngororamubiri nk’iyi twakoze uyu munsi bifasha umubiri kurwanya indwara nyinshi harimo na kanseri tukaba twazigabanya, ndetse zimwe na zimwe tukaba twazikuraho bitewe n’uko umubiri wacu ukora neza, indera zitandura rero nk’uko wari ubibajije, ubwo twaba tuvuga kanseri, indwara z’umutima n’indwara za diyadete cyangwa se isukari nyinshi mu mubiri, umuntu yavuga ko izo eshatu iyo uziteranyije ari zo zica abantu benshi mu Rwanda, ari nayo mpamvu tugomba kuzihagurukira, kuzirwanya rero nta nubwo bisaba amafaranga menshi cyane kuko zituruka ku muntu kugiti cye ku myitwarire ye, niyo mpamvu tugira ubukangurambaga, ariko uko witaye ku buzima bwawe ku giti cyawe ugatangira ubyutse kugeza igihe ugarutse kuryama, nicyo gishobanura ko ushobora kwifasha kurwanya izo ndwara zitandura wifasha ndetse n’umuryango wawe uwufasha.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima yabagaragarije abari aho ko ikibazo gikomeye isi ihanganye nacyo ari indwara za kanseri, aho yagaragaje ko kugeza ubu kanseri y’inkondo y’umura hari icyizere ko mu Rwanda inzego z’ubuzima zishobora kuyivura igakira, ndetse yemeza ko hari intumbero yo kuyirandura burundu bityo u Rwanda rukaba rwaba igihugu cya mbere kugeze kuri iyo ntambwe ishimishije.

Yagize ati: “Kanseri ni yo mwanzi wa mbere w’ubuzima, ubu nicyo kibazo gikomeye cyane cy’ubuzima dufite ku isi yose, ariko kanseri y’inkondo y’umura yo dushobora no kuyirandura kuko ifite urukingo ndetse ishobora no kuvurwa kare igakira, twiyemeje y’uko mu minsi iri imbere turaza gushyiraho uburyo bwo kuyirandura, u Rwanda tukaba twaba igihugu cya mbere kibigezeho, iyo plan (umugambi) irahari kandi abafatanyabikorwa beshi bari hano….mureke tubigira imihigo.”

Dr Maniragaba Theoneste

Dr Maniragaba Theoneste, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), yasabye abantu bose kuzirikana ko ubuzima ari cyo kintu bikomeye bafite maze bagakora ibishoboka byose kugira ngo birinde ibyabubambura birimo na za kanseri, aho yabasabye kwisuzumish kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, bityo n’usanze afite kanseri abe yavurwa hakiri kare ngo kuko kanseri iyo ivuwe hakiri kare irakira.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndabanza nibutse Abanyarwanda bose ko igishoro cya mbere dufite ari ubuzima, abantu benshi baziko twese abenshi dufite ibinyabiziga tugendamo, abenshi bafite ibinyabiziga byabo ntabwo bashobora kugenda umwaka uziko utakijyanye kugisuzumisha, nkibaza nti ‘ese niba umuntu shobora kujya gusuzumisha ikinyabiziga cye kidafite agaciro nk’ubuzima bwe, ku buzima bwacu bwo bite?”

Yakomeje agira ati: “Twebwe rero gahunda turayifite ndetse isanzwe ikorwa ku bijyanye na za kanseri z’ibere, inkondo y’umura zibasira cyane igitsina gore, turigisha mu mavuriro yose mu gihugu, tumaze kugeza muri buri turere 24, ku buryo mu kigo nderabuzima cyose harimo abahuguwe bashobora gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura bakagaragaza utarwaye cyangwa se ufite ibimenyetso bishobora kumuganisha kuri kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’ibere, dufite gahunda y’uko no mu mwaka uza dushobora gukora no mu turere 9 dusigaye kuburyo mu kigo nderabuzima cyose dushobora kubona abaganaga bashobora gusuzuma izo ndwara, hanyuma noneho uwo tubonye kuri kanseri y’inkondo y’umura afite ibimenyetso tukamuvura hakiri kare.”

Uwase

Uwase, avuga ko ubundi yakoraga siporo azi ko ari ukwishyushya gusa ndetse ntakunde kuyikora neza uko bikwiriye, gusa ngo nyuma yo kumenya ko igira umumaro mu kwirinda indwara zitandura, yiyemeje kujya ayikora neza mu gihe gikwiriye.

Yagize ati: “Nakoraga siporo ntazi ngo bimaze iki, nkumva ari ugushyushya umubiri gusa, ariko kuri ubu Minisitiri atubwiye ko birinda 40% indwara zose zo mu mubiri, cyane cyane muri iki gihe turi kwirinda kanseri.”

Buri mwaka ku itari 4 z’ukwezi kwa Kabiri u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku ndwara za kanseri, ukaba ari umusi ugamije kuzirikana abayirwaye, ndetse no kwihanganisha abagize ibyago byo kubura ababo bahitanwe na kanseri, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Tuzibe icuho mu kwita ku buvuzi ndetse no kwita ku barwaye kanseri”.

Nk’uko bigaragazwa n’inzego z’ubuzima ku Isi, indwara za kanseri ziri ku mwanya wa kabiri mu nrwara ziteza ububabare bukabije n’imfu nyinshi ku isi yose, aho nibura habarurwa abantu bashya barwaye kanseri miliyoni 19,3 n’imfu z’abantu babarirwa muri miliyoni 10 bahitanwe na kanseri nk’uko byagaragajwe mu 2020.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko igitsina gore ari cyo gikunze kwibasirwa n’indwara ya kanseri kuko abo  yagaragayeho mu 2020  bari 8835  muri bo 5152  bari abagore  yahitanye 3460  naho abagabo bari  bayirwaye bari 3.683 ihitana 2584 .

 

 

Bamwe mu bitabiriye siporo rusange bari kumwe na Minjsitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top