Ku wa 24 Werurwe 2024, ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana (PL) ryemeje gushyigikira Perezida Paul Kagame,umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ni mu nama yasuzumiwemo imirongo migari ya gahunda ya politiki ya PL muri manda ya 2024-2029, yanzura ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, rizashyigikira Paul Kagame, Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Hon. Mukabalisa Donatille
Mu ijambo rya Perezida wa PL, Hon. Mukabalisa Donatille yagize ati “Abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda, kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu cyacu, akaba amaze kugiteza imbere inzego zose.”
Mu mateka ya politike y’ u Rwanda nyuma jenoside yakorewe abatutsi ,Ntabwo ari ubwo bwa mbere Ishyaka PL rishyigikiye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, kuko mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka yo mu 2017, n’ubundi ryashyigikiye kandi ryamamaza Paul Kagame.
PL iheruka guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2010 ubwo ryamamazaga umukandida waryo, Prosper Higiro, akaza ku mwanya wa Gatatu inyuma ya Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo wari watanzwe na PSD.
Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Nyakanga 2024.
Carine Kayitesi