Kwibuka

Rwanda: Loni yiteguye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka  yose bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye , hagiye gutangizwa imurikabikorwa ry’urugendo rugaragaza ukwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’ibihe by’icuraburindi mu 1994, rinagaragaza uburyo gukwirakwiza imvugo z’urwango bishobora kuzanira akaga sosiyete.

Bivuga ko iryo  murikabiokorwa ryiswe ‘Remember. Unite. Renew’, ryateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe inozabubanyi [Global Communications- DGC], binyuze mu bufatanye n’amashami ya Loni mu Rwanda, Ibiro by’Umujyanama wihariye ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Jenoside, Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango Prison Fellowship Rwanda, ndetse na Aegis Trust.

Binyuze mu nkuru mpamo n’amafoto y’ibyabaye, muri iri murikabikorwa hazajya hagaragazwa amahano yakozwe mu Rwanda mu myaka 30 ishize, n’ibikomere yasize.

Abazajya basura iki cyicaro, bazajya bumva ubuhamya bw’uwitwa Laurence Niyonangira, wahunze aho yabaga kuko yahigwaga n’abari abaturanyi be muri Jenoside.

Bazajya bagaragarizwa ibyago bishobora kuzanwa n’imvugo zibiba urwango, ariko nanone bahabwe umukoro wo kwimakaza umuco wo kwihanganirana no kumvikana.

Hari kandi ubuhamya bwa bamwe mu Banyarwanda, bukubiyemo urugendo rwabo rwo kubabarira n’inzira itoroshye y’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri murikabikorwa rizafungura tariki 12 Mata 2024, umunsi uzaberaho igikorwa cyo kwibuka, kizabera mu cyumba gisanzwe kiberamo Inteko Rusange ya Loni.

Muri iki gikorwa hazibukwa Abatutsi b’inzirakarengane bazize uko bavutse, ndetse no guha icyubahiro abarokotse n’abakoze ibishoboka byose kugira ngo bahagarike ubu bwicanyi mu 1994.

Kuri iki cyumweru kandi ubwo Isi iraba yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu bihuriye muri UNESCO  , birifatanya n’u Rwanda aho inyubako zikomeye n’ibibumbano bizacanwa mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Ibi birimo Tour Eiffel y’i Paris, Metropolitan Cathedral yo mu Murwa Mukuru wa Brésil n’ahandi henshi hatandukanye.

Umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top