Uncategorized

Kanye West mu mayira amuganisha mu nkiko.

Umuhanzi Kanye west utajya usiba kugarukwaho mu binyamakuru yongeye kurikoroza ubwo uwahoze ari umwunganizi we Lauren Pisciotta amureze ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina.

            Lauren pisciotta wahoze ari.            umwunganizi wa Kanye west

Lauren Pisciotta wahoze ari umunyamideli ku rukuta rwerekana filimes zizwi nk’izabakuze (onlyfans) yavuze ko ariho Kanye west yamumenyeye nyuma akaza kumuha akazi mu mwaka wa 2021. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TMZ Lauren yanatangaje ko burya bwose hari indirimbo eshatu yagizemo urahare kuri Album ‘’Donda’’ ya Kanye west.
Umwaka umwe ushize Kanye yaje gutegeka uyu munyamideli gusiba Konti ye ku rukuta rwa onlyfans hanyuma akajya ahabwa miliyoni imwe y’amadorali ya Leta zunze ubumwe z’America.
Mu byo Lauren ashingiraho arega Kanye, avuga ko yajyaga amwoherereza ubutumwa ndetse n’amashusho byuje ubusambanyi cyane kandi ngo ndetse bitari rimwe, bitari kabiri Kanye hari n’igihe yajyaga yikinisha mu gihe ari kuvugana n’uyu mukobwa w’umunyamideli.
Lauren Pisiciotta yaje kwirukanwa mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Uwineza Elisa

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM