Amakuru

Kaminuza y’u Rwanda mu bushakashatsi ku kongerera imbaraga batiri za moto zikoresha amashanyarazi

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kuzamura ubukungu bw’abaturage, Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije mu Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, iri gukora ubushakashatsi bwo kongera ubushobozi bwa batiri za moto z’amashanyarazi. Ubu bushakashatsi bufite intego yo kugabanya ikiguzi cyo gukoresha moto, ndetse no kugabanya umwanda uva ku mwotsi w’imodoka zifashisha lisansi.

Pascal Hategekimana, umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, yagaragaje ko iri shuri riri gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye nka ENERGICOTEL ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzafasha guhindura moto zisanzwe zikoresha lisansi zikajya zikoresha amashanyarazi.

Hategekimana yasobanuye ko moto z’amashanyarazi zifite inyungu nyinshi mu bijyanye no kugabanya umwuka wangiza ikirere, cyane cyane mu mijyi nka Kigali aho moto nyinshi zikoresha lisansi zitumura umwotsi mwinshi.

Yagize ati: “Izi moto z’amashanyarazi zigabanya cyane umwotsi wangiza ikirere, kandi ikindi ni uko zidakenera serivisi nyinshi nka za moto zisanzwe, ibyo bikagabanya n’ikiguzi cyo kuzitaho.”

Yongeyeho ko izi moto z’amashanyarazi zifasha mu kugabanya igiciro cy’imikorere ya buri munsi, kuko zidakenera kwitabwaho kenshi nka moto zisanzwe.

Ati: “Ikiguzi cyo kuyitaho kiba gito cyane, ntabwo zikenera kumena amavuta cyangwa kujya mu magaraje kenshi.”

Pascal Hategekimana, Umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda

Uyu mushinga wo kongera ubushobozi bwa batiri uzafasha cyane mu kubaka ubukungu burambye, aho abaturage bazabasha gukoresha moto z’amashanyarazi zidakoresha lisansi kandi zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende, bikazafasha abaturage baturuka mu bice bitandukanye, haba mu mijyi ndetse no mu cyaro.

Uretse inyungu mu bijyanye no kwita ku bidukikije, izi moto z’amashanyarazi ziranatanga amahirwe yo gukomeza kugabanya ubushomeri no gufasha abaturage kwinjira mu bucuruzi bwisanzuye kandi burambye.

 

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM