Amakuru

Ibihumbi 900 byavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite ko imiryango isaga ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP, naho igera ku bihumbi 315 ikaba irimo guherekezwa kugira ngo na yo izasohoke muri iyi gahunda, kuko izaba imaze kwiteza imbere.

Amakuru dukesha Kigali Today, avuga ko, Minisitiri Mugenzi yabivuze ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite tariki 25 Werurwe 2025, atanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya VUP, ubwo Abadepite bari mu ngendo hirya no hino, yavuze ko iyi gahunda imaze kuvana imiryango myinshi mu kiciro cy’ubukene, ndetse indi ikaba igifashwa inaherekezwa gushyira mu bikorwa imishinga iyiteza imbere.

Yatangaje ko Miliyari 41,5Frw zimaze kugera ku baturage binyuze muri gahunda ya VUP, binyuze mu gutanga inguzanyo ku batishoboye bafite imishinga n’ibikorwa bigamije iterambere.

Minisitiri Mugenzi yasobanuriye Abadepite ko mu kongera umubare w’abaturage bahabwa inguzanyo, mu mwaka wa 2024, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuguruye amabwiriza agena imicungire n’ishyirwa mu bikorwa ry’inkingi ya serivisi z’imari, cyane ku ngingo y’amafaranga ahabwa umuntu ku giti cye, ava ku 100.000Frw ashyirwa ku 200.000Frw, kugira ngo abaturage batange imishinga ifite ireme.

Ati “Iyo bari mu matsinda, abaturage bashobora kubona agera ku bihumbi 500Frw cyangwa ibihumbi 600Frw, kandi ni inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto ya 2%”.

Ku Kibazo cyo guhembwa amafaranga make ku mubyizi ku bahabwa imirimo muri VUP, Minisitiri Mugenzi yemeye koko ko amafaranga ahembwa abakoze muri iyo mirimo akiri make, ariko ko igihembo ku mubyizi cyashyizweho hagendewe ku gihembo abakora nyakabyizi bahembwa mu gace umushinga wa VUP ukoreramo.

Ati “Nko mu 2021/22, umubyizi wabarirwaga ku 1.634 Frw, mu 2022/23 n’umwaka wakurikiyeho igihembo cyagejejwe ku 1.656 Frw. Uturere dufite uburenganzira bwo kuba twakongera igihembo hashingiwe ku miterere y’akazi gahari”.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM