Amakuru

Jenoside 31- Minisitiri Nduhungirehe yashimye Umujyi wo mu Bubiligi 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye abayobozi b’Umujyi wa Namur mu Bubiligi bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe abandi bo muri iki gihugu babyanze.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 wateguwe n’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Namur, wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025. Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwari buhagarariwe na Benoît Malisoux.

Amakuru dukesha Igihe, avuga ko igikorwa cyo kwibuka mu Mujyi wa Namur cyakurikiye ibindi byabereye mu bice bitandukanye by’u Bubiligi, gusa byo ntihagira abayobozi b’iki gihugu babyitabira bigendanye n’ibibazo bya politike gifitanye n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye imyitwarire y’uyu mujyi.

Yifashishije amagambo yatangajwe na Benoît Malisoux, yagaragaje ko Jenoside idakwiriye kuba igikoresho cya politike.

Ati “Benoît Malisoux yasobanuye ko muri Namur banze ibyo gukoresha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igikoresho cya politike, ashimangira ko gikwiriye gukomeza kuba uburyo bwo kunamira abishwe, ntibirangwemo ibinyoma bya politike. Ibi byakiriwe neza kandi byashimwe.”

Mu ijambo Malisoux yavuze muri uyu muhango wo kwibuka, yagaragaje ko “Kwibuka ni uburyo bwo kutibagirwa ayo mateka mabi cyane u Rwanda rwaciyemo no kutemerera abashaka kuyapfobya cyangwa kuyahakana ngo bagire umwanya.

Abishwe muri iyo Jenoside ntabwo bishwe kuko hari intambara cyangwa indi mirwano yindi, ahubwo bishwe muri gahunda yateguwe yari igamije gusibanganya ubwoko burundu.”

Yakomeje avuga ko “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari amateka areba gusa Abanyarwanda, ni agahomamunwa kareba Isi yose. Uyu munsi ndi hano nk’umuyobozi ariko ndi hano na none nk’umuntu. Ndihanganisha abayirokotse kubera umutwaro bahora bikoreye.”

Benoît Malisoux yasobanuye ko muri Namur batifuza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakwivanga na politiki cyangwa ibijyanye n’imiyoborere ko ahubwo ari uguha agaciro abayiguyemo.

Nyampeta Abdoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM