Uncategorized

Nayarugenge: APADERWA iravugwa imyato mu gutanga ireme ry’uburezi

Ikigo cy’amashuri cya APADERWA giherereye mu Murenge wa Kimisagara, gikomeje kwesa imihigo mu gutsindisha abanyeshuri ku kigero gishimishije, aho umwaka ushize bari ku mwanya wa 90 mu gihugu, ubu baje ku mwanya wa 3.

Babonagenda Modeste, umuyobozi w’ikigo cya APADERWA, mu kiganiro n’itangazamakuru yishimira iterambere ry’ikigo kimwze kugeraho.

Babonagenda Modeste, umuyobozi w’ikigo cya APADERWA,

Avuga ko imitsindire y’abana aho muri 2023 -2024, iri shuri ryabaye irya 90 mu rwego rw’igihugu. Ati’’ Ubu mu w’i 2024-2025, dutewe ishema no kuba twarigiye imbere kugeza ku rwego rwo kubona umwanya wa gatatu mu rwego rw’igihugu.’’

Akomeza avuga ko mu ntego iri shuri rifite icyizere ko rizakomeza gutera intambwe nziza. Agira ati ‘’ Dufite abo twigiraho cyane cyane Umutoza w’Ikirenga, ushaka ko umwana w’igihugu yiga, agahera mu rugo, kuko politiki y’uburezi igendanye n’ubukungu bw’igihugu.

Abana bose bagomba kwiga bagahabwa uburenganzira bungana,Bagahabwa ibikenerwa byose kugirango babashe kwiga , babone ubumenyi bakeneye.’’

Arongera akagira ati’’ Umwanya wa mbere ntawuwiha, ahubwo uraharanirwa.

Tuzakora ibigomba  gukorwa, kuko  birashoboka nababa aba mbere ntakindi baba bakoze kidasanzwe. Natwe rero birashoboka kuko niho tugana. Ibanga twakoresheje ni ugukorera hamwe (Team Work), kuzuzanya no gufashanya, ibyo rero bituma abantu bagera ku ntego.’’

Nambajimana Jean de Dieu, Umubyeyi urerera muri APADERWA, avuga impamvu yahisemo kurerera muri iri shuri, agira Ati’’ Namenye amakuru y’iki kigo ko cyigisha neza gitsindisha ku buryo bushimishije. Nanjye ngira umuhate wo kuza kuhareresha, kuko iterambere dufite uyu munsi ari abana bacu, tugomba kubigisha neza kugirango imbere habo hazabe heza’’.

Nshimwe Aliella, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri APADERWA, yishimira uburezi bahabwa. Agira ati’’ Twishimira uburezi duhabwa kuko bufite ireme. Abana benshi baratsinda muri iki kigo. Nabatabashije basubira inyuma abarimu bakora ibishoboka bakigira imbere.’’

Intego mfite  nzakora cyane kugira ngo nzatsindire kuri 99% . Inama ngira abandi bana ni ukwiga bashyizeho umwete kugirango amanota azaba yateganijwe tuzayarenze.’’

Azoza ashimira ubuyobozi bw’ikigo bwabazaniye abarezi beza kandi bashoboye.

Iradukanda Jean, wiga nawe mu wa gatandatu muri APADERWA, avuga ko bigishwa naza. Ati’’ Twigishwa neza ku buryo abana batsinda 100%. Muri uyu mwaka wa 2025-2026, mfite intego yo kuzaba uwa mbere. Uburyo tuzabigeraho ni uko twiga cyane, dufatanya ku ishuri”.

Ni intego ihuriweho n’abandi banyeshuri muri rusange, abarezi n’abayobozi.

APADERWA ni ikigo cy’amashuri  giherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ni shuri ryashinzwe mu w’2006 ku busabe bw’abaturage bo ku Kimisagara nyuma y’uko abana babo bari bafite imbogamizi yo kugira aho bigira hafi yabo.

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM