Amakuru

Nyagatare/Karangazi: Inteko y’abaturage y’ibanze ku mutekanon’iterambere.

Mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare  hateraniye inteko z’Abaturage zigamije kungurana ibitekerezo ku mibereho myiza n’iterambere ryabo.

Ku rwego rw’Umurenge wa Karangazi, Umuyobozi w’Akarere, KAKOOZA Henry, ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rwisirabo, Umudugudu wa Rukundo.

Muri iyi nteko, abaturage bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo bitandukanye, bihabwa ibisubizo n’inzego zibishinzwe. Abayobozi basabye abaturage kwicungira umutekano, kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwita ku isuku n’isukura, no kwirinda amakimbirane mu muryango no mu baturage muri rusange.

Banibukijwe gukomeza kurwanya ubujura, kwitabira gahunda ya Mutuelle de Santé, kwizigamira muri Ejo Heza, ndetse no gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga 2026A hagamijwe kuwurinda kwangirika no kuwubyaza umusaruro.

Abaturage kandi basabwe gukangurira abana bacikirije amashuri kwiyandikisha bakayasubiramo, kugira ngo bazabone impamyabumenyi zibafasha kwiteza imbere. Hashimangiwe kandi ko abana bose bakwiye kujyanwa mu ishuri nta n’umwe usigaye inyuma.

Ku bijyanye n’urubyiruko, abayobozi bakanguriye abarangije amashuri yisumbuye kwitabira Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, nk’urubuga rubafasha gukunda Igihugu, kwiyubaka no gutegurwa kugira uruhare mu iterambere

 

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM