Amakuru

Abacuruzi b’ibikoresho by’ikoranabuhanga bashimira TAJYIRE GROUPE ku mpinduka yazanye

Abacuruzi bakorera mu nyubako ya TAJYIRE GROUPE bavuga ko iyi sosiyete yazanye impinduka nziza mu mikorere yabo, zirimo gukorera ahantu hizewe, hateguwe neza kandi hatanga icyizere ku bakiriya, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere bakorera mu kajagari.

Umwe mu bakozi ba Connect One Ndakaza yabwiye Umwezi.rw ko ubu habaye impinduka igaragara Aho bakoraniye na Tajyire  bakora mu bwisanzure, abakiriya bafite aho bicara,  kandi iyo habaye ikibazo ku gicuruzwa, umukiriya amenya aho abariza kikakemuka vuba kuko aba yaraguriye ahantu hazwi ariko mbere tugikorera mukajagari abantu batinyaga kugura Telefone zakoreshezwe ho (occasion) kuberako ntamutekano babaga bizeye ariko ubu kubera umutekano wahi dukorera badufitiye ikizere biri kugenda neza.

Fabrice Manasse, na we ukorera muri iyi nyubako, yavuze ko gukorana na TAJYIRE GROUPE byabafashije kongera abakiriya no kubona icyizere cy’abaguzi. Yagaragaje ko ubu buri mucuruzi afite aderesi izwi ituma umukiriya amenya aho yaguze n’aho agarukira.

Xue Qingdu, ukomoka mu Bushinwa, yaje muri Afurika agamije guteza imbere umwuga wo gusana telefone zigendanwa. Mu bushakashatsi yakoze muri Kanama, yasanze ibikoresho n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gusana telefone muri aka karere bitaragera ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibikoreshwa mu Bushinwa. Ibyo byatumye asubira iwabo mu kwezi kwa Nzeri kugura ibikoresho bigezweho, mbere yo kuza mu Rwanda gutangira akazi ko gusana telefone.
Avuga ko gusana telefone bisaba ubumenyi n’ubunararibonye, kuko gusana nabi bishobora guteza ibibazo bikomeye birimo no kuba telefone itakongera gufunguka. Kuri ubu akorera ku meza yoroshye arimo ibikoresho by’ingenzi nka mikorosikopi n’imashini zifasha gusana telefone mu buryo bugezweho.

Gahungu Lambert, Umuyobozi Mukuru wa TAJYIRE GOUPE 

Ku ruhande rwa TAJYIRE GROUPE, Gahungu Lambert, Umuyobozi Mukuru wayo,  Ati “Tajyire yatangiye mu 2019 ubwo ni gaga mu Bushinwa twatangira nye intego nini, gusa intego zigenda zihinduka bitewe ni bihe ariko twifuzaga kugira isoko ry’ibikoresho by’ikorana buhanga (electronics  )muri rusange gusa intego twari dufite zigenda zigerwaho.

Iposita yari ijwi nkisoko ariko rikorera mu kajagari ndetse nawabashaga gutandukanya umujura n’umushoramari.

Icyo twakoze nka TAJYIRE twagiye dukosora bimwe mubyari bibangamye birimo akajagari ubujura ninindi.

Ubu dufite aba kiriya ba banyamahanga bashya kubera umurongo twashyizeho,

Yongeyeho ko TAJYIRE idacuruza electronics, ahubwo ifasha abacuruzi kubikora kinyamwuga no kubiha   umurongo  uha icyizere abaguzi ba bagana.

Ahakorerwa ubushakashatsi butandukanye

Aho bahugurira abakora bakanacuruza ibikoresho bya Electronics 

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM