Amakuru

Burundi : Urunturuntu hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Umuyobozi wa CNDD-FDD

Ubuyobozi bwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bushobora guhinduka ku wa 25 Mutarama 2025 mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati yabwo na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Hashize iminsi havugwa ihangana hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, ryaturutse ku kutumvikana ku mukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027.

Havutse itsinda rya bamwe mu banyamuryango ba CNDD-FDD biyise ‘Bene Samurarwa’ bashyigikiye Ndayishimiye. Tariki ya 6 Ukuboza 2025, bahuriye mu nama mu yahoze ari intara ya Cankuzo, bafata icyemezo cyo kuzamutora nk’umukandida.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Marie-Chantal Nijimbere, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD, Cyriaque Nshimirimana, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomoka mu Ntara ya Buhumuza, abasirikare n’abashoramari.

Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca uyobora Sena na Gélase Daniel Ndabirabe bavugwa ku rutonde rw’abataritabiriye iyi nama, kandi ngo ntibanashyigikiye ko Ndayishimiye azahagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abakurikiranira hafi politiki yo mu Burundi bahamya ko ubwo Ndikuriyo yafataga icyemezo cyo kwegura ku mwanya wa Senateri mu ntangiriro za Ukuboza 2025, yagiraga ngo abone umwanya uhagije wo gutegura ahazaza he muri CNDD-FDD.

Amakuru yemeza ko Ndikuriyo amaze igihe akorera ubukangurambaga imbere muri CNDD-FDD bumufasha kwigarurira imitima y’abanyamuryango baryo, cyane cyane abavuga rikumvikana.

Mu ntwaro zifashishwa n’abatemera imiyoborere ya Ndayishimiye harimo kuba ubukungu bw’igihugu bukomeje gusubira inyuma kuva mu 2022, n’icyemezo yafashe cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikandagazwa na AFC/M23.

Ubwo muri hoteli Club du Lac Tanganyika hamurikirwaga igitabo “Une Nation en Marche” tariki ya 14 Mutarama 2026, Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari abantu bakorana banga kumugira inama, kugira ngo ayobore igihugu nabi, bazamusimbure.

Yagize ati “Bamwe banga kungira inama, batekereza ko nintsindwa, bazansimbura. Ariko ntsinzwe, igihugu cyose ni cyo kiba gitsinzwe.”

Perezida Ndayishimiye na we avugwaho kugerageza kwegezayo Ndikuriyo, ashingiye ahanini ku kuba amubona nk’ushobora kuzamubiza icyuha mu matora y’umukandida uzahagararira ishyaka CNDD-FDD.

Tariki ya 25 Mutarama, abanyamuryango ba CNDD-FDD barahurira mu nama y’Inteko Rusange yitezweho guhindura bamwe mu bayobozi b’iri shyaka no mu nzego z’umutekano w’igihugu, ariko inashobora kwemerezwamo uzahararira iri shyaka mu matora yo mu 2027.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM