Nsengiyumva Bernard, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubudahunganana bw’urwego rw’imari, , atangaza ko Imirenge SACCO yose yamaze guhuzwa ku rwego rw’uturere, hakaba hakurikiyeho gahunda yo kubaka ikoranabuhanga rizajya rifasha abanyamuryango bazo.
Uyu muyobozi asobanura ko kuri ubu hari SACCO z’uturere 30 nyuma y’uko imirenge SACCO yose ihujwe kandi ko igikurikira ari ugufasha abanyamuryango koroherezwa no kubona serivisi.
Ashimangiye kandi ko kuri ubu hari gushyirwa imbaraga mu kubaka ikoranabuhanga rizajya rifasha abanyamuryango ba za SACCO kubona serivisi mu buryo bwihuse.
Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko Nsengiyumva agira ati “Ubu abanyamuryango bamaze kwemererwa, gukoresha telefoni babitsa cyangwa babikuza. Ni igikorwa twakwishimira ko uyu munsi ntabwo ari ngombwa ko umunyamuryango ajya kuri sacco kubitsa cyangwa kubikuza, ubu yabikora akoresheje telefoni. Ni igikorwa rero kiri kugenda gikorwa. Ubu dufite SACCO z’uturere zimaze kujya muri iryo koranabuhanga zimaze kuba 14 mu gihugu hose.”
Yakomeje agira ati “Ni igikorwa kizakomeza nk’uko byemejwe mu Umushyikirano, ko kigomba kurangira bitarenze mu kwa Gatandatu uyu mwaka.”
Mu myanzuro 12 yashyizwe hanze ku wa 17 Gashyantare 2026, yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, irimo ijyanye no kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi, kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza, gusobanurira abaturage serivisi bagenewe aho bazibona n’ibindi.
Muri iyo myanzuro, harimo n’uwo kwihutisha ibikorwa byo guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’Igihugu.
Umurenge SACCO watangiye gukora mu 2008, ufasha abaturage batuye mu bice bitandukanye kwizigama no kuguza ku giciro gito hagamijwe kwiteza imbere.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko guhuza imirenge SACCOs ku rwego rw’uturere no kuyihuza muri banki imwe ku rwego rw’Igihugu bizafasha kongera umutungo no kunoza serivisi ziha abakiliya.
Biteganyijwe ko inyungu ku nguzanyo SACCOs zitanga zizava ku ijanisha rya 24% ku mwaka ziriho uyu munsi zigere hagati ya 2% na 14% ndetse izamaze guhuzwa zatangiye kubikora nko muri SACCO Intwali Gicumbi bageze kuri 18%.
Kayitesi Carine
