Amakuru

U Rwanda rwiyemeje gukomeza kubaka icyizere cy’umuguzi binyuze mu mategeko avuguruye n’ubugenzuzi bukomeye

Mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Abaguzi ku wa 18 Werurwe 2026 mu Karere ka Kicukiro, hagaragajwe ko igihugu cyamaze gutera intambwe igaragara mu kubaka icyizere cy’umuguzi, binyuze mu kuvugurura amategeko no gukaza ubugenzuzi ku isoko.

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Amahiganwa no Kurengera Umuguzi (RICA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Banki Nkuru y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ibicuruzwa na serivisi byizewe, Icyizere cy’umuguzi”.

Mbabazi Antoinette, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe  Igihugu rugishinzwe Ubugenzuzi, Amahiganwa, no Kurengera Umuguzi (RICA), yavuze ko kuba u Rwanda rukomeje kuvugurura amategeko bigaragaza ubushake bwo gukomeza kurengera umuguzi no kumwubakira icyizere.

Yagize ati: “Mu by’ukuri dufite umunezero twebwe nka RICA… kuba igihugu cyacu binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, harashoboye kuvugururwa itegeko rigenga kurengera umuguzi… risimbura iryari ryaragiyeho mu mwaka wa 2012.”

Yasobanuye ko iri vugururwa rije rikemura imbogamizi zari zisanzwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, cyane cyane izaterwaga n’impinduka ziri mu bucuruzi.

Ati: “Twagendaga tubonamo imbogamizi zari zishingiye ku itegeko… ugasanga rimwe na rimwe bimwe mu bibazo abaguzi bagenda batugezaho tutabashije kubikemura mu buryo budutunyuze.”

Mbabazi kandi yibukije ko uburenganzira bw’umuguzi burenze ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa gusa, bugakora no ku makuru atangwa ku bicuruzwa n’uburyo isoko rikora.

Ati: “Hari kuba ufite uburenganzira ku makuru y’ukuri… ibinyuranye n’ukuri yaba mu iyamamaza yaba mu byo wandika ku gicuruzwa bigombwa kuba ari ukuri.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho urufatiro rukomeye mu kurengera umuguzi, haba muri politiki, amategeko ndetse no mu mikorere.

Yagize ati: “Uyu munsi nk’u Rwanda duhagaze neza, icya mbere dufite politiki yo kurengera umuguzi, icya kabiri dufite itegeko… hanyuma icya gatatu ni uko gutanga serivisi nziza ku batugana ari inshingano ya buri wese.”

Yongeyeho ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri akazi ko kureba ko ayo mategeko n’izo politiki bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ati: “Icya gisigaye ni ukureba ko bishyirwa mu bikorwa nk’uko biteganyijwe.”

Minisitiri Sebahizi yanagaragaje ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibicuruzwa, haba ibikorerwa mu gihugu ndetse n’ibitumizwa hanze, hagamijwe kurinda umuguzi ibicuruzwa byangiza ubuzima bwe.

Yasobanuye ko hari inzego zashyizweho zifasha mu kugenzura ubuziranenge no gushyiraho amabwiriza agenga isoko, bityo umuguzi akabona ibimurengera.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abaguzi bagaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo ubumenyi buke ku mategeko arengera umuguzi, bigatuma atabasha kuyakoresha mu gihe ahuye n’ikibazo.

Paul Mbonyi, Umuyobozi w’imishinga mu Muryango ushinzwe kurengera Abaguzi mu Rwanda (ADECOR), yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri buri wese.

Yagize ati: “Abaguzi benshi ndetse n’abacuruzi ntabwo bayazi neza… bivuze ko hakwiye kubaho ubukangurambaga bugera kuri buri wese.”

Yongeyeho ko nubwo amategeko ahari, atazatanga umusaruro uhamye igihe abaturage batayasobanukiwe neza.

Muri rusange, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Abaguzi byabaye umwanya wo kugaragaza ko u Rwanda rufite icyerekezo gihamye cyo kubaka icyizere cy’umuguzi, binyuze mu mategeko avuguruye n’ubugenzuzi bukomeje gukazwa.

Abitabiriye uyu munsi bagaragaje ko gukomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mategeko, kongera ubumenyi ku baturage no gukaza ubugenzuzi ku isoko bizafasha kurushaho kurengera umuguzi no guteza imbere ubukungu burambye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM