Amakuru

Abafite inote zasohotse mbere ya 2019 bahawe umwaka wo Kuzihinduza mbere y’uko zita agaciro

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongeye kwibutsa Abaturarwanda bafite inote zimwe na zimwe zasohotse mbere ya 2019 ko bagomba kwihutira kuziguranisha mbere y’uko zitakaza agaciro burundu guhera muri Werurwe 2027.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, mu kiganiro ubuyobozi bwa BNR bw’agiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo gusobanura inshingano zayo n’uruhare rwayo mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

BNR yatangaje ko gahunda yo kuvugurura amafaranga akoreshwa mu gihugu igamije gusimbuza inote zimaze igihe kinini ziri mu circulation n’izigezweho zifite uburyo bw’isumbuyeho bwo kwirinda amafaranga y’amiganano ndetse no kongera icyizere mu mikorere y’urwego rw’imari.

Mu noti z’izavanwa mu ikoreshwa harimo iza 500 Frw z’akozwe mu 2004 no mu 2013, iza 1000 Frw z’akozwe mu 2004 no mu 2015, iya 2000 Frw yasohotse mu 2007 ndetse n’iya 5000 Frw yakozwe mu 2004 no mu 2009.

Abaturage bafite izi noti basabwe kuzijyana mu mabanki no mu bigo by’imari ziciriritse bibegereye kugira ngo bazihindurizwe bitabagoye.

Iyi serivisi izakomeza gutangwa muri ibyo bigo kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Nyuma y’iyo tariki, abazaba batarazihinduriza bazajya bazihinduriza gusa ku cyicaro gikuru cya BNR giherereye mu Kiyovu no mu mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu kugeza ku wa 1 Werurwe 2027.

BNR yibukije ko nyuma y’iyo tariki ntarengwa, izi noti zitazaba zigifite agaciro mu bucuruzi cyangwa mu bikorwa byose byo kwishyurana, bityo abazifite bakaba basabwa kutazategereza igihe cya nyuma.

Ubuyobozi bwa BNR bwagaragaje ko kuvugurura amafaranga biri mu ngamba zo gukomeza kubaka urwego rw’imari rugezweho kandi rufite umutekano. Inote nshya zashyizwemo ibimenyetso byihariye byorohereza abaturage gutandukanya amafaranga y’ukuri n’ay’amiganano, bikagabanya ibyaha bifitanye isano no guhimba amafaranga.

Iyi gahunda kandi ije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana no kwimakaza serivisi z’imari zigezweho hagamijwe koroshya ubucuruzi no guteza imbere ubukungu.

BNR yasobanuye ko inote zizakomeza gukoreshwa ari iza 500 Frw na 1000 Frw zasohotse guhera ku wa 1 Gashyantare 2019, hamwe n’iza 2000 Frw na 5000 Frw zasohotse guhera ku wa 28 Kamena 2024.

Abaturage basabwe kugenzura neza inote bafite no kwihutira kuziguranisha hakiri kare kugira ngo birinde ikibazo cyo gusanga igihe ntarengwa cyararangiye batarabikora.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM