Amakuru

Rwanda:Abaturage basabwa kwitegura gukoresha 4G na 5G 

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda yo guhagarika burundu ikoreshwa ry’imiyoboro ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho rizamura ireme rya serivisi z’itumanaho n’umuvuduko wa internet.
Iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), igaragaza ko umuyoboro wa 3G uzahagarikwa ku wa 30 Kamena 2027 ku rwego rw’igihugu, mu gihe 2G na wo uzakurwaho nyuma y’isuzuma rizagaragaza niba igihugu cyose cyamaze kwitegura.
MINICT ivuga ko kwimukira kuri 4G na 5G bizafasha kongera ubushobozi bw’imiyoboro y’itumanaho, gutanga internet yihuta kandi ihamye, kunoza ireme ry’amajwi mu guhamagara no koroshya serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga zirimo iz’imari, uburezi, ubuvuzi n’iza Leta.
Mu rwego rwo gutegura iri hinduka, Guverinoma ifatanyije na RURA n’ibigo by’itumanaho iri gukurikirana iyagurwa rya 4G no gukomeza ibikorwa byo kugeza iyo miyoboro hirya no hino mu gihugu.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizashingira ku kuba 4G yamaze kugera mu gihugu hose, serivisi z’ingenzi zirimo guhamagara, ubutumwa bugufi, Mobile Money na serivisi z’ubutabazi zikomeje gukora neza, ndetse n’uko serivisi zose zakoreraga kuri 2G na 3G zimuriwe ku ikoranabuhanga rishya.
Mbere y’uko gahunda ishyirwa mu bikorwa burundu, hazakorwa igerageza ryo kuzimya bimwe mu bice bya 2G na 3G mu 2026, mu gihe ibikorwa byo kwagura 4G bizaba bikomeje.
Abakoresha telefone basabwe kugenzura niba telefone na SIM Card zabo bishyigikira 4G kugira ngo batazabura serivisi igihe 3G izaba yahagaritswe. Abatanga serivisi z’itumanaho bazakomeza kumenyesha abakiliya bazaba bakeneye guhindura telefone cyangwa SIM Card.
MINICT yanasabye ibigo bya Leta n’abikorera bikoresha sisitemu zishingiye kuri 2G na 3G gutangira kare gutegura uburyo bwo kwimukira ku ikoranabuhanga rishya, mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nta nkomyi.
Iyi gahunda iri mu ntego z’u Rwanda zo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no kugeza abaturage kuri serivisi z’itumanaho zigezweho kandi zizewe.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM