Ku munsi wa mbere w’umwaka mushya w’amashuri, ishuri rya Ecole Les Gazelles de Kigali ryakiriye abanyeshuri bashya n’abasanzwe, aho ababyeyi bitabiriye kugeza abana babo ku ishuri, mu gihe abarimu na bo bari biteguye gutangira amasomo.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko umwaka w’amashuri watangiye neza, abanyeshuri n’abarimu bakaba baritabiriye amasomo kandi ibikorwa by’ishuri bikaba byaratangiye nk’uko biteganyijwe.

Umuyobozi wa Ecole Les Gazelles de Kigali, Nkundanyirazo Jean Marie Vianney, yavuze ko kuri uyu munsi wa mbere ababyeyi bitabiriye ku rwego rushimishije, ndetse n’abanyeshuri bakaba baratangiye amasomo neza.
Ati: “Uyu munsi wo gutangira amashuri twakiriye ababyeyi n’abana mu buryo bushimishije. Abanyeshuri bashya n’abasanzwe bitabiriye, abarimu na bo barabonetse kandi amasomo yatangiye neza nta kibazo.”
Yavuze ko iri shuri rifite ibyiciro bibiri by’amashuri, birimo icy’incuke n’amashuri abanza.
Ati: “Mu mashuri y’incuke dufite abana bagera ku 120, mu mashuri abanza kugeza ubu tumaze kwakira abana 164. Muri rusange dufite abanyeshuri 284.”
Nkundanyirazo yavuze ko ishuri rifite abarimu n’abandi bakozi bashinzwe gufasha abanyeshuri mu myigire, isuku ndetse n’imirire.
Ati: “Dufite abarimu bagera kuri 12 bashinzwe kwita kuri aba bana. Mu mashuri y’incuke dufite amashuri ane, buri rimwe rikagira umwarimu waryo n’abafasha kugira ngo abana bitabweho uko bikwiye.”
Ubuyobozi bwa Ecole Les Gazelles de Kigali buvuga ko uretse amasomo, bwita no ku mibereho y’abanyeshuri, by’umwihariko isuku n’imirire.
Umuyobozi w’ishuri yavuze ko hari abakozi bashinzwe isuku ndetse n’abandi bashinzwe gutegura amafunguro y’abanyeshuri, hagamijwe ko abana biga neza bafite ubuzima bwiza.
Ati: “Dufite abandi bakozi bashinzwe isuku, bareba isuku muri rusange kugira ngo abana bigire ahantu hasukuye. Dufite n’abakozi bashinzwe imirire y’abana. Ni abantu babifitiye ubushobozi kandi babikora neza.”
Yakomeje avuga ko amafunguro ahabwa abanyeshuri aba agamije kubafasha gukura neza no kugira imbaraga zo gukurikira amasomo.
Ati: “Abana bacu bafata ifunguro rimeze neza kandi ryuzuye intungamubiri zibafasha kugira imbaraga ndetse no gukomeza kugira ubuzima bwiza.”
Niyogakiza Lea, umwe mu babyeyi barerera kuri Ecole Les Gazelles de Kigali, yavuze ko kuva umwana we yatangira kwiga kuri iri shuri, yabonye ko ahabwa uburezi bwiza kandi akitabwaho.
Umwana we yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Yagize ati: “Kuva umwana wanjye yatangira kwiga kuri iri shuri, nabonye bafite uburezi bwiza. Bigisha neza kandi bita ku bana, bakurikije ubushobozi bwabo.”
Yakomeje avuga ko abana bahabwa uburere n’ikinyabupfura, ndetse bakitabwaho mu gihe bamara ku ishuri.
Ati: “Abana bacu bafite uburere n’ikinyabupfura, bitabwaho uko bikwiye haba mu myigire ndetse no mu mirire yabo ya buri munsi bamara bari ku ishuri.”
Ku banyeshuri, gutangira umwaka mushya w’amashuri ni amahirwe yo kongera imbaraga mu myigire no gutegura ejo hazaza.
Bamwe mu banyeshuri bo muri iri shuri bavuze ko bafite intego yo gutsinda neza ibizamini bya Leta, ndetse bamwe bafite intego ikomeye yo kuzaba aba mbere mu gihugu.
Nzabarushimana Jeans Claude Umwe muri bo wiga mu mwaka wa gatandatu wa mashuri abanza yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo agere ku ntego ye.
Ati: “Icyo nzakora ni ukwiga cyane kugira ngo nzabashe kugera ku ntego yanjye yo kuba uwa mbere mu gihugu. Ndashaka kwiga nshyizeho umwete kandi nkabikorana ubushake.”
Uyu munyeshuri yavuze ko mu rwego rwo kwitegura ibizamini bya Leta, azajya asubiramo amasomo, asoma ibitabo kandi agakora imyitozo y’ibizamini byakozwe umwaka yashije.
Ineza Kundwa umunyeshuri nawe yavuze ko no mu biruhuko yakomeje gukora imyitozo kugira ngo adatakaza ibyo yari yarize.
Ati: “Niga cyane kandi no mu biruhuko narize cyane. Nakoraga tests baduhaye n’ibizamini nkabisubiramo. Intego yanjye ni ukuzaba uwa mbere mu gihugu.”
Yavuze ko azakomeza gukurikira amasomo y’abarimu no gufatanya na bagenzi be.
Undi munyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu Ihirwet Gatesi na we yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu myigire kugira ngo azabashe kugera ku ntego yihaye.
Ati: “Ingamba mfite ni ugukorana umwete no gukora cyane. Mfite intego yo kuzaba uwa mbere mu gihugu.”
Ubuyobozi bwa Ecole Les Gazelles de Kigali buvuga ko bwifuza ko uyu mwaka w’amashuri uzarangira abanyeshuri baragize umusaruro mwiza, by’umwihariko abitegura ibizamini bisoza amashuri abanza.
Nkundanyirazo yavuze ko ishuri rifite gahunda yo gukomeza gufasha abanyeshuri kwiga neza, kugira imyitwarire myiza no kwitegura ibizamini hakiri kare.
Ati: “Dufite gahunda y’uko abana bacu bagomba kwigishwa neza, bakiga neza kandi bakamererwa neza, ku buryo mu bizamini bazaba bahagaze neza, bakora kandi bakagira amanota meza.”
Abanyeshuri na bo bavuga ko bafite umuhigo wo kwiga bashyizeho umwete, mu gihe ababyeyi bizeye ko uburezi buhabwa abana babo buzabafasha kugera ku ntego zabo.
Ecole Les Gaselle de Kigali ni ishuri riherereye mu Kagari ka Ruriba, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge,
Kayitesi Carine


