Abarimu basaga ibihumbi 3,213 ba karere Ka nyarugenge,bizihije umunsi mpuzamahanga wa mwarimu basabwe gukomeza kubungabunga indangagaciro na kirazira bigenga umwuga w’uburezi no kugira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Umurenge wa kimisagara wifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe ku nshuro ya 60 mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge
Ku rwego rw’umurenge wa kimisagara, ibirori byabereye mu kagali ka Nyabugogo , aho abayobozi n’abarimu bahuriye, mu gihe no mu yindi mirenge yose 10 igize Akarere uyu munsi wizihijwe. Abarimu basaga 200 mu murenge wa kimisagara basabwe kwimakaza indangagaciro, Kirazira n’uburezi bufite ireme

Umwarimu uhagarariye abandi Jean Bosco Habonimana yashimiye leta y’ubumwe bwa ba nyarwanda yahaye agaciro umwarimu ,ashimira abarimu bagenzi be ubwitange bwabo mw’iterambere ry’igihugu,akangurira urubyiruko kugana umwuga w’uburezi
Yagize ati” kuri uyu munsi mpuzamaha wa mwarimu tunejejwe Kandi dutewe ishema no kwitwa abarezi b’igihugu turashimira byimazeyo leta y’urwanda idahwema gushacyira iterambere mwarimu binyuze mu kubashyiriraho ibigo by’imari,gutanga amahugurwa ,gukomeza amashuri nibindi
Bosco avuga ko kurubu umwarimu ahembwa neza ,bityo urubyiruko ruri mu mashuri rwakwiga uburezi bikabafasha gutegura ejo hazaza”.
Mariceline n’umwarimu ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru amaze imyaka mirongwine n’ibiri akora umwuga w’uburezi ,yiteje imbere yarihiye amashuri abana ,yiyubacyiye inzu mu mujyi,yaguze amasambu…
Akomeza avuga ko nubwo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko atazarya kure y’uburezi kuko agiye gushinga ishuri ry’abana Kandi ateganya ko rizakura rikavamo na kaminuza .

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi w’umurenge ushinzwe uburezi , wari kumwe na komite ihagarariye ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, .
Muri uyu muhango, habaye kungurana ibitecyerezo ku ruhare rwa Mwalimu mu ireme ry’uburezi, ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’umurenge ushinzwe uburezi yashimiye abarimu uruhare bagira mu guteza imbere uburezi n’Igihugu muri rusange, abasaba gukomeza kurangwa no kurwanya ibiyobyabwenge mu banyeshuri;Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu;Kwitabira ikoranabuhanga kugira ngo ribongerere imbaraga;gufatanya n’ababyeyi kuzamura impano abana bafite;Gukomeza kwiyungura ubumenyi no kwitabira amahugurwa, ”
Mu ijambo rye yagize ati:”Mwarimu ni we ufasha Imana kurema. Akazi mwalimu akora ni umusingi w’ibintu byose tugeraho. Dukomeze gutanga indangagaciro Nyarwanda na Kirazira. Umurimo w’uburezi si ugukorera amafaranga gusa, ahubwo ni ugukorera Igihugu kugira ngo kizabone abayobozi beza bavuye mu biganza byanyu.”
Yasoje ashimira abarimu bitwaye neza mu bizamini bya Leta, ashimira Abarimu bagiye kurya mu zabukuru abasezeranya kuzababa hafi .
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
umwezi .rw




