Ikinyamakuru Forbes cyashyize ahagaragara abantu bakize cyane ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2016, aho bigaragara ko igihugu cya Nigeriya na Afurika y’epfo aribyo bihugu birimo abaherwe benshi bihariye uru rutonde.
1) Aliko Dangote
Aliko Dangote ni umuherwe ukomoka mu gihugu cya Nigeriya, akaba ariwe uyoboye abandi kuri uru rutonde aho afite Miliyari 15,4 z’amadorali y’abanyamerika.
Dangote akaba afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
2) Mike Adenuga
Mike Adenuga nawe ni umuherwe ukomoka mu gihugu Nigeria, akaba ari we ugwa mu ntege mu genzi we bakomoka mu gihugu kimwe Aliko Dangote, akaba afite Miliyari 10 z’amadorali.
Uyu mugabo afite sosiye y’itumanaho muri Nigeriya ya Globacom ndetse akaba anafite imigabane muri banki ikomeye ya Equitorial Trust Bank.
3) Nicky Oppenheimer
Nicky Oppenheimer ni umunya Afurika y’epfo ufite uruhu rwera (umuzungu), akaba aza ku mwanya wa gatatu mu baherwe bo ku mugabane wa Afurika, aho afite akayabo ka Miliyari 6.6 z’amadorali ya Amerika. Ubusanzwe akaba ari umucuruzi ukomeye w’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Diyama (Diamond).
4) Christoffel Wiese
Christoffel Wiese nawe ni undi mu nya Afurika y’epfo ugaragara kuri uru rutonde rw’abakire batuye ku mugabane wa Afurika, akaba abarirwa akayabo ka Miliyari 5.8 z’amadorali y’amanyamerika.
5) Johann Rupert
Johann Peter Rupert ni undi mu nya Afurika y’epfo wa gatatu ugaragara kuri uru rutonde, akaba we abarirwa akayabo ka miliyari 5.3 y’amadorali ya Amerika.
6) Nassef Sawiris
Nassef Sawiris ni umuherwe ukomoka mu gihugu cya Misiri akaba nawe aza mu baherwe 10 ba mbere bafite amafaranga menshi aho abarirwa muri miliyari 3.7 z’amadorali ya Amerika.
7) Nathan Kirsh
Nathan Kirsh ni umunya Swaziland ariko ukorera ubucuruzi mu gihugu cya Afurika y’epfo, we kuri uru rutonde rw’abaherwe bafite agatubutse kuri uyu mugabane akaba abarirwa Miliyari 3.7 z’amadorali ya Amerika.
8) Issad Rebrab
Issad Rebrab ukomoka mu gihugu cya Algeria nawe ari mu bakire bo kuri uyu mugabane aho afite miliyari 3.1 z’amadorali ya Amerika akura mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
9)
Isabelle Dos Santos, umukobwa wa José Eduardo dos Santos Perezida w’igihugu cya Angola, akaba ariwe mugore wa mbere ukize kuri uyu mugabane, aho abarirwa akayabo ka Miliyari 3 z’amadorali ya Amerika.
10) Naguibs Sawiris
Naguibs Sawiris nawe akomoka mu gihugu cya Misiri, akaba ari kuri uru rutonde aho afite miliyari 3 z’amadorali ya Amerika, binamushyira mu mwanya wa 10 mu baherwe b’umugabane wa Afurika.

