
Itorero Blessing Miracle Church, rifite icyicaro gikuru cyaryo ku Muhima ahazwi ku izina rya Yamaha, rikaba rifite icyerekezo cy’iterambere rirambye mu bayoboke baryo.
Itorero Blessing Miracle Church, riyobowe na Apotre Kamuhanda Claude,uvuga ko bafite gahunda ndende yo gufasha abayoboke kwiteza imbere kugirango bagere kuri byinshi mu mibereho kandi bakagendera kuri gahunda zashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu. Agira ati, “bimwe na bamwie turagenda tubigeraho birimo kubaka amashuri, gufasha abayoboke kubona ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi izi gahunda zigaherekezwa n’icyerecyezo bihaye kijyanye n’ubutumwa bwiza no guhindura imyitwarire.”
Uyu mushumba abwira urubyiruko ko arirwo Rwanda rw’ejo ko bagomba kwishakamo ibisubizo no kwishakira imirimo rugahindura imyumvire ikaba myiza no gukunda igihugu. Ati, “Imana ishaka ko abantu bakora bagakagira ibyo bahindura binyuze mu nzira nziza, nibyo tubasaba, hari ibyo bagomba gukora, tugomba kwibona nk’abantu batanga igisubizo, bagahanga udushya ntibarangazwe n’ibibuza amahoro baganzi babo.”
Yongeraho ko umubiri ugomba kuba ahantu hazima, bityo umwuka n’umubiri bigomba kwitabwaho. Avuga ko bibanda ku ijambo ry’Imana bibanda no kw’iterambere risesuye kandi bakangurira abayoboke babo kwishakamo ibisubizo, babatoza gukora imirimo itandukanye ndetse n’iy’ubumenyingiro, n’ibindi bikorwa bitandukanye bibateza imbere.
Umwe mu bayoboke, avuga ko muri iri torero bahabwa ubutumwa bwiza busaba abantu kwitwararika ku ngeso mbi kuko zinyuranya n’icyo Imana ibashakaho bakayikorera kandi nabo bakikorera ubwabo.
Agira ati, “mu itorero ryacu, batubwiriza ubutumwa bwiza kandi bakadusaba
gukora umurimo kugirango tubashe kubaho kuko utabaho utakoze kugirango wibesheho n’umuryango wawe kandi ukanafasha n’abatishoboye. “
Apotre Kamuhanda Claude, Umushumba wa blessing Miracle Church, akomeza avuga ko bamwe mu bayoboke , bari bugarijwe n’ingorane zitandukanye zishingiye ku byaha ariko nyuma yo kuza mu itorero bagiriwe inama barihana, biyemeza kuva mu byaha, ubu bakaba barabaye bazima haba ku mubiri no mu mutima kuburyo ubu bameze neza babikesha ubutumwa bwiza bushingiye ku nyigisho baherewe mu itorero Blessing Miracle Church bakaba bariyemeje kubikangurira abandi baturage.
Mu nkuru ikurikira,tuzabagezaho,ibyo iri torero rimaze kugeraho, ibyo riteganya n’ibisaba abayoboke muri gahunda z’iterambere ryabo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net
