
Kuri uyu wa kane tariki 18 Gashyantare, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye (A Level), abanyeshuri 60 455 bangana na 89,2% ni bo batsinze ku buryo bazabona impamyabumenyi.
Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, ni we watangaje aya manota, yavuze ko muri abo batsinze, abagera ku 37 508 bo mu nyigisho rusange (combinations), abagera kuri 20 262 ni abigaga mu myuga n’ubumenyingiro, abandi 2 635 ni abigaga inderabarezi.
Olivier Rwamukwaya yavuze ko ubushize muri 2014 abari batsinze mu biga amasomo rusange ari 89,1% akavuga ko habayeho kwiyongeraho 0,1% muri uyu mwaka, ni kimwe no mu biga imyuga n’ubumenyingiro biyongereyeho 0,1%.
Yavuze ko abanyeshuri bigaga amasomo y’inderabarezi batsinze neza ku buryo ugereranyije na 2014, muri uyu mwaka hiyongereyeho 12%.

Aba biga TTC (Teacher Training Centre) ni na bo bitwaye neza mu kudakora amakosa ajyanye n’amabwiriza yo gukora neza ibizamini.
Muri rusange ngo muri uyu mwaka amakosa ajyanye no kutubahiriza amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini yaragabanutse aho yavuye ku 102 mu mwaka wa 2014 ubu ngo hagaragaye 44.
Gasana Ismaël Janvier Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) avuga ko amwe mu makosa akunze kugaragara atari ayo gukopera gusa.
Ngo hari ubwo umunyeshuri yerekwa aho yandika amazina ye kugira ngo atazagaragara ariko ugasanga yayashyize imbere mu rupapuro kugira ngo uzamukosora azamumenye, ibyo ngo iyo bibaye, umunyeshuri ntiyerekwa amanota.
Gusa ngo aba afite amahirwe yo kujurira.
Olivier Rwamukwaya yasabye abashinzwe kugenzura ahakorerwa ibizamini kujya bitwarararika bakongeramo imbaraga mu rwego rwo kwirinda amakosa yose yagaragara, bagasobanurira neza abanyeshuri bagakurikiza ayo mabwiriza.
Muri uyu mwaka ngo ubwitabire bw’abiyandikishije mu gukora ikizamini bwari 99% abandi bangana na 1% ntibakoze ibizamini.
Umuyobozi wa REB avuga ko ibyo ahanini basanze biterwa n’uko hari ubwo abanyeshuri bakoresha imbaraga nyinshi bigira ibizamini, igihe cyo kubikora kikagera barwaye umutwe, bityo ntibabe bakibikoze.
Umwezi.net
