Amakuru

Perezida Kagame aributsa abayobozi guhuza intego n’ibikorwa

Afungura ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi wa 14 uri kubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abayobozi bawitabiriye, ko inshinga zabo z’ibanze ari uguhuza intego bafite n’ibikorwa bigaragara.

Perezida Paul Kagame aragira ati “bitewe n’ibihe by’icuraburindi igihugu cyacu cyaciyemo ni ngombwa ko dukoresha inzira zidasanzwe kugira ngo tugere ku bukungu buringaniye.”

Perezida Kagame akomeza abwira abayobozi ko kugera ku byo biyemeje ubwabo atari ugukina, ahubwo bisaba buri wese gutuza mu mutima we, agakoresha ubwenge n’ubumenyi afite, mu nyungu z’abaturage akorera n’igihugu muri rusange, agira ati “mureke dukangukire umurimo maze duhe abaturage ibyo batwitezeho.”

Atangaza ibyagezweho mu myanzuro yafashwe n’abari mu mwiherero wa 13, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko mu myanzuro 14 yafashwe,10 muri yo yagezweho ku kigero cya 71%,mu gihe 4 isigaye yagezweho ku kigero kiri hagati ya 50-71%.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yakira Perezida wa Repubulika i Gabiro

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakira Perezida wa Repubulika i Gabiro

Ibi Minisitiri w’Intebe arabitangaza, mu gihe mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’abaminisiri, Stella Ford Mugabo aganira n’umunyamakuru wa igihe.com, yamutangarije ko, imyanzuro yose yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi wa 13 yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 75% ndetse avugako umwiherero wa 14 uzajya gutangira  imaze kugerwaho ku kigero cya 95%.

Bamwe mu bitabiriye umwiherero

Bamwe mu bitabiriye umwiherero

Umwiherero w’abayobozi wa 14 ufite umwihariko kuko uzamara iminsi 5 mu gihe indi yawubanjirije yamaraga iminsi 3, ukagira n’umwihariko w’uko buri minisiteri izajya ijya mu itsinda ryayo ikisuzuma ibyo yagezeho n’ibyayinaniye hagendewe kuri gahunda ya Leta y’imyaka 7 n’icyerekezo 2020.

Uyu mwiherero ukazigirwa mo gahunda zigamije guteza imbere abaturage nka VUP, Girinka no gusuzuma icyazidindije, n’ibindi bitandukanye.

Umwiherero wa 14 ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije twubake urwanda twifuza.” Watangiye kuwa 25 Gashyantare 2017 ukazasozwa kuya 01 Werurwe. Witabiriwe n’abantu barenga 300 barimo abayobozi muri Leta, abagize Sosiyete Sivile , abafatanyabikorwa ba Leta, n’abandi batandukanye.

 umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top