Amakuru

Abanyarwanda barahamagarirwa kwipimisha indwara zitandura

Indwara zitandura zikomeje kwiyongera, kubera ahanini imyitwarire y’abantu nayo igenda ihinduka. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangiza icyumweru cy’Ubuzima kigamije gukangurira abanyarwanda kwirinda indwara kandi bagahamagarirwa kwipimisha indwara zitandura nibura rimwe mu mwaka, ngo bamenye uko bahagaze.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ntibarasobanukiorwa ibijyanye no kwirinda indwara zitandura, kandi igihe cyose bitaye ku kwirinda, izo ndwara zishobora kugabanuka. Kuwa 13 Werurwe 2017, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC (Rwanda Biomedical Center), imaze gutangiriza icyumweru cy’Ubuzima mu karere ka Rwamagana.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’ako karere Mbonyumuvunyi Radjab, akarere ka Rwamagana gafite ibitaro birimo bikura cyane biva ku rwego rwo kuba ibitaro by’akarere bikaba ibitaro by’intara, bizajyana binavura abarwayi boherezwaga ahandi nko mu bitaro bya Kigali (CHUK), aka karere kandi kabarurirwa mo ibigo nderabuzima 14, ndetse n’amavuriro mato (Post de Santé) 8.

icyumweru cyo gufasha abaturage kuzamura imyumvire mu bireba ubuzima

Bwana Mbonyumuvunyi ashimira Miniseteri y’Ubuzima na Guverinoma  y’u Rwanda muri rusange n’inzego bafatanya mu guteza imbere no kubungabunga ubuzima ubuzima bw’abantu, batekereje gutangiriza icyo cyumweru mu karere ka Rwamagana.

Abibona mo akamaro gakomeye bizamarira abaturage b’akarere ka Rwamagana. Aragira ati “kuko bizabafasha kwakira ubutumwa buturutse ku rwego rw’igihugu, bityo buri wese agaharanira kubungabunga ubuzima abigira ibye, abigira n’intego, biragaragaza kandi nannone icyizere ubuyobozi bw’igihugu bufitiye akarere kacu ka Rwamagana, kuba bwahisemo kuhatangiriza iyi gahunda”

Arazize ubuyobozi bw’igihugu ubufatanye muri gahunda zose z’icyumweru cy’ubuzima, aravuga ko bazibanda ku bukangurambaga bwihariye, ku buzima no ku mibereho myiza y’abaturage, bita ku gukangurira abaturage kwisuzumisha indwara zitandukanye, kugira ngo babashe kuvurwa ku gihe, kandi banakangurirwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kuboneza urubyaro n’izindi gahunda zose zigamije kunoza ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Hazakorwa byinshi mu cyumweru cy’ubuzima

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru hazakorweremo byinshi, birimo ubukangurambaga ku bagore batwite, no kubakangurirwa kwipimisha nibura inshuro enye nk’uko biteganyijwe. Bakangurirwa kandi uburyo bwo kuboneza urubyaro no kubyarira kwa muganga; hateganyijwe kandi kwita ku bana bakivuka, ababyeyi babo bashishikarizwa kubonsa no kubarinda ubukonje cyane cyane abavukanye ibiro bike; kwitabira gahunda y’ikingira; kurwanya ingaruka zo kubura vitamin A; kuboneza urubyaro; kwirinda inda zitateganyijwe; kurwanya inzoka zo mu nda; kwirinda SIDA; kwirinda Malariya; kwirinda indwara zitandura; uburwayi bwo mu mutwe; gutanga amaraso; ubwisungane mu kwivuza no kwita ku isuku.

Madamu Kazaire Judith Guverineri w’Intara y’uBurasirazuba

Kampire Ewujeniya avuga ko yarwaye bikaza  gukomera kubera ko atabonye abamuba hafi ngo bamushishikarize kujya kwivuza, yemeza ko ahenshi mu cyaro, umuntu ajya kwivuza ari uko byarenze. Avuga ko yakomeje kugendana ubwo burwayi, akaremba ariko bwacya akabyuka, bityo akamva ko arwaye umugongo kubera imiruho. Uyu mubyeyi yemeza ko yarwaye kanseri y’inkondo y’umura,  ntiyabimenya. Yitabaza ikigo nderabuzima avuga uburwayi bwe bamwohereza ku bitaro by’akarere nabyo byamwohereje muri CHUK, nyuma y’ukwezi ategereje igisubizo cy’ibizamii yatanze, bamwohereza i Butaro, amenya ko uburwayi bwe bwarengeranye kuko yatinze kwivuza,  ahabwa imiti igabanya ububabare.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC Dr Muhimpundu  Marie Aimée, arasaba abagabo bafite guhera ku myaka 40 kuzamura, n’abagore bafite guhera ku myaka 35 kuzamura, ko bajya bipimisha indwara zitandura nibura buri mwaka, kuko izo ndwara ziza gahoro gahoro, umurwayi ntabimenye.

Indwara zitandura zihangayikishije isi

Umuyobozi wungirije wa RBC Kamanzi James, avuga ko indwara zidakira kandi zitandura, ari ikibazo kibangamiye isi muri rusange, ariko kinabangamiye igihugu cy’u Rwanda. Agasanga uko hashyirwaho ingamba zo kurinda no kuvura indwara zidakira, ni ko icyizere cyo kurama  cy’umunyarwanda kirushaho kwiyongera. Avuga ko mu myaka y’izabukuru hari indwara kandi zirarushaho kwiyongera, izo ndwara zirimo kanseri, diyabeti, indwara z’umutima, ndetse n’izindi ndwara zitandura kandi zidakira.

Dr Patrick Ndimubanzi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’ibanze

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba Madamu Kazaire Judith, avuga ko Leta y’u Rwanda ntihwema gukangurira abaturage kubungabunga ubuzima bwabo, binyuze mu buvuzi. Atangaza ko mu ntara y’iburasirazuba hari ibigo by’ubuvuzi bwinshi, birimo ibitaro by’intara,  ibitaro bya Rwamagana n’ibindi bitaro 8 biri hirya no hino  mu turere tugize intara y’iburasirazuba, hari mo kandi ibigo nderabuzima 112; amavuriro mato 124, kandi intumbero ya Leta ni uko nibura buri kagari kagira ivuriro rito. Agasanga iyi ari intambwe nziza irimo guterwa n’intara y’iburasirazuba, kuko bituma abaturage babona Serivisi z’ubuvuzi hafi, kandi banakangukiye kujya kwivuza mu gihe bumva mu mibiri yabo batameze neza.

Aragira ati “hari imibare igaragaza ko indwara zigenda zimanuka, aha tukaba twishimira ko imfu z’abantu  zabanutse kuva kuri 3,4% mu mwaka wa 2012, zikagera kuri 3,0% mu mwaka wa 2016 mu ntara y’i Burasirazuba.” Arasanga ubuzima bw’abaturage bubungabunzwe neza, kandi abayobozi begereye abaturage ndetse n’abaturage muri rusange, bazakora ubukangurambaga bushoboka, kugira ngo abaturage baone serivisi kwa muganga, aho kugira ngo bagume mu rugo babe banahatakariza ubuzima.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr Patrck Ndimubanzi aratangaza ko  ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu cyumweru cy’ubuzima, byatoranyijwe hakurikijwe ibibazo byagiye bigaragara hirya no hino mu ngo no mu mavuriro. Ibyo bikorwa bigamije gukumira, kurwanya no gukemura ibyo bibazo.

Bimenyimana Jérémie

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM