Amakuru

Mu kwezi kwa Werurwe 2017, Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 13,0 %

Ikigo cy’igihugu  cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Werurwe 2017 ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, byiyongereyeho 13,0% ugereranyije na Werurwe 2016.

Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara,  rivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 13,0% muri Werurwe 2017 ari izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.

Muri iri tangazo, havugwamo ko iimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 13,0% mu kwezi kwa Werurwe 2017 ari  ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 23,6%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,6%.

Ibiribwa ku masoko igiciro nticyoroshye

Rikomeza rivuga ko Iyo ugereranyije Werurwe 2017 na Gashyantare 2017 ibiciro byazamutseho 1,2%.  Gutyo iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,5%.

Iki kigo kivuga ko  ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,7% mu kwezi gushize ugereranyije na Werurwe 2016, mu gihe ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda muri Gashyantare 2017 ryari ku kigereranyo cya 8,1%, bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,7% mu kwezi kwa Werurwe ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,0%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa, 2,5%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8,9%.

Cyongeraho ko iyo ugereranyije Werurwe 2017 na Werurwe 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 5,4%. Wagereranya Werurwe 2017 na Gashyantare 2017, ibiciro byazamutseho 0.6%.Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,3% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0,8%.

Naho ku biciro byo mu cyaro, NISR ivuga ko  muri Werurwe 2017 byiyongereyeho 15,7% ugereranyije na Werurwe 2016, mu gihe ibiciro mu byaro muri Gashyantare 2017 ryari ku kigereranyo kingana na 16,2%.Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 15,7% mu kwezi kwa Werurwe ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 25,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 52,0%.

Bitewe ahanini n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,8%.Iki kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR)  kivuga ko iyo ugereranyije Werurwe 2017 na Gashyantare 2017, ibiciro byazamutseho 1,5% .

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM