Amakuru

Iterambere rizongera umuvuduko mu myaka irindwi iri imbere

Ibikorwa byo kwegera abanyarwanda ngo bagezweho imigabo n’imigambi n’abakandida bahatanira kubayobora mu myaka  irindwi iri imbere birarimbanyije. Paul Kagame Umukandida uhagarariya Umuryango FPR Inkotanyi, arizeza abanyarwanda umuvuduko mu iterambere, kandi akabasaba kubumbatira ubumwe.

Muri iyi minsi ibiri ari mu ntara y’Uburasirazuba mu bikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi muri ayo matora, asoje urugendo rwe mu ntara y’Uburasirazuba, abizeza iterambere ryihuse.

Uretse akarere ka Bugesera Umukandida Paul Kagame akaba na Perezida wa Repubulika aherutse gusura kuwa 19 Nyakanga 2017, utundi turere two muri iyo ntara tugaharirwa iminsi ibiri kuwa 22 Nyakanga asura  Nyagatare; Gatsibo na Kayonza, naho kuwa 23 Nyakanga, ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame Umukandida hagarariye Umuryango FPR Inkotanyi bikomereza mu turere twa Rwamagana; Ngoma na Kirehe, kandi akagenda yakirwa n’imbaga y’abanyarwanda baturutse imihanda yose, banamwereka ko bamwishimiye kandi bamushyigikiye.

Kirehe irazamuka mu iterambere

Uwamariya Odette wabaye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, yemeza ko akarere ka Kirehe kateye imbere umuntu agereranyije no mu myaka irindwi ishize. Yemeza ko mu mwaka wa 2010 aka karere nta mashanyarazi kari gafite, kari kuri 0%, none ubu kageze kuri 27%. Akomeza avuga ko aka karere ari kamwe mu twafashijwe na Perezida wa Repubulika ngo kavugurure ubuhinzi n’ubworozi. Akomeza avuga ko mu myaka irindwi ishize, gahunda yo kuhira yikubye inshuro zirindwi.

Mu buhamya butangwa n’umuturage wo muri ako karere Munyankindi Jean de Dieu, avuga ko yashoboye kwiteza imbere, nyuma yo kuva ku kazi ko guhereza abafundi ku gikwa. Akomeza avuga ko amafaranga yakuye ku gikwa yayashyize kuri konti yahise afunga, ubundi atangira ibikorwa byo kwiteza imbere, yubaka amacumbi y’abaganga b’ibitaro bya Kirehe, nyuma aza kugura imodoka imufasha mu bikorwa bye.

Paul Kagame yahakanye gutenguha abanyarwanda

Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama, asezeranya  abatuye akarere ka Kirehe kubakorera byinshi, birimo kubaka ibihanda, hagamijwe kugira ngo abanyarwanda muri rusange n’abatuye mu gace Kirehe iherereye mo by’umwihariko, bagire ibikorwa by’amajyambere.

Aragira ati “Mu myaka irindwi turashaka gukora byinshi, kubaka imihanda…Mu myaka ya mbere ibiri uyu muhanda uzaba warakozwe, ari kaburimbo nziza cyane kuko ubu waratangiye guhera Kagitumba ukagera Kayonza no kugera ku Rusomo. Ibyo ni ukugira ngo mwebwe baturage ba Kirehe n’abandi banyarwanda bose bo muri aka karere mugire ibikorwa by’amajyambere bibafasha kwiteza imbere no gukora ibibateza imbere n’imiryango yanyu n’igihugu cyacu cyose.”

Umukandida Kagame, ashimira abatuye akarere ka Kirehe ko hari ibibazo kagiye gakemura, hakaba n’ibyagiye bikagera ho bitoroshye nk’iby’abirukanywe mu bihugu bituranyi by’u Rwanda, bazira kugira amaraso y’ubunyarwanda. Umukandida Kagame arasanga ubu aho u Rwanda rugeze, ibyo bidakinishwa.

Aragira ati “Kirehe yagiye usibye ibibazo bisanzwe yagiye ikemura, hari n’ibindi byagiye biyigeraho. Muzi abantu bagiye birukanwa mu bihugu duturanye bazira icyo baricyo, ngo bazira ko bafite amaraso y’ubunyarwanda. Ibyo nabyo aho tugeze nabyo ni don’t touch (ntibikinishwa). Hanyuma uwo basagariye turamwakira, tukamutuza, tukamufasha nawe agakomeza akiyubaka.”

Akomeza avuga ko abirukanwa ahandi bakagana u Rwanda bakirwa neza. Arabivuga muri aya magambo “Niko bizagenda rero, abirukanwe batugannye, batashye twagerageje gukora ibishoboka byose ngo bature iwabo n’ubwo bamwe batarabona aho batura, ubutaka bakoresha ngo biteze imbere ariko nabyo turi gukomeza kubikemura.”

Umukandida akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame aburira abadaha agaciro gakwiye abanyarwandakazi ababwira ko badakishwa. Aragira ati “Umukobwa, umunyarwanda kazi wese ni don’t touch [ntakinishwa] ubumwe bwacu ni don’t touch, ntibukinishwe. Naho  ibindi ni ugutegereza iriya tariki ya 4 Kanama.”

Mu karere ka Ngoma bari babukereye

Mu karere ka Ngoma, Umukandida Paul Kagame, nk’ahandi hose yagiye, abanyarwanda benshi cyane bimbuye mu Umurayango FPR Inkotanyi, n’andi mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame  bamutegerereza  ku kibuga kiri munsi y’ishuri ryisumbuye rya ASPEK mu kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, ngo bamushyigikire yiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Umuyobozi wa PSD Dr Vincent Biruta n’Umukandida Kagame. Abanyarwanda babumbatiye ubumwe bwabo

Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta bari mu mashyaka atandukanye nka Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase ubarizwa mu ishyaka rya PSD; abo muri PL; PPC; n’andi mashyaka ntibatangwa mu bikorwa byo gushyigikira Paul Kagame umaze kugaragarizwa icyizere n’abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, nawe akabizeza kutabatenguha mu guteza u Rwanda imbere.

Kimwe n’i Kirehe, ubuhamya bw’abaturage bugaragaza ko kwihaza no gusagurira amasoko bishoboka, mu gihe umuntu yahagurukira umurimo.

Nyakarundi telesphore avuga ko ari umworozi w’umunyarwanda ariko wavukiye i Burundi. Mu buhamya bwe, yemeza ko inka yatahukanye mu Rwanda zaje gushira ahitamo gufata isuka arahinga, yibumbira muri koperative na bagenzi we. Koperative yashinze ngo igizwe n’abanyamuryango 470 ikagira ifite n’umutungo wa Miliyoni 40 kuri konti. Ashimangira ibyo yagezeho yavuze ati “Kudatora uyu mugabo mureba ni ukunyagwa zigahera, ni umwarimu mwiza cyane”.

Christine Murebwayire umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida uhagarariye uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi atangaza ko akarere ka Ngoma gakungahaye ku buhinzi bw’inanasi n’urutoki. Avuga ko inanasi zihinzwe ku buso bwa hegitari ibihumbi bibiri mu gihe urutoki narwo ni uko.

Nta Bwaki mu bana b’u Rwanda

Aganiriza abaturage bamwishimiye cyane, Paul Kagame atangira agira ati “Ubundi muri aya mezi, nta mvura igwa ariko guhera ejo aho twari turi n’uyu munsi hano Ngoma ndabona ibicu bishaka… ahantu Inkotanyi zahuriye hakunze kuba amahirwe n’imvura mu bidasanzwe iragwa. Ibise nabyo harya tuzagomba kubisobanura. Ubu nabyo tuzabibazwa? Bantu ba Ngoma rero, mwakoze kuza muri benshi ngo tujye inama. Nagira ngo mvuge ngo kuba twahuriye hano, twahuriye hano turi benshi, mucyeye, ndagira ngo mbibashimire.”

Abaturage benshi baturutse imihanda yose baje gushyigikira Kagame

Umukandida Kagame aremeza ko mu myaka irindwi iri imbere, nta mwana n’umwe ukwiye kurangwa na bwaki, ko ababyeyi bazajya bafashwa kugira ngo ntihagire umwana uri hagati y’imyaka itatu n’itanu ugira ikibazo cy’imirire mibi.

Aragira ati “Mujya mubona abana bacu bafite za bwaki cyangwa kutarya neza, hano ngo mwarayirwanyije cyane yarashize ariko hari ahandi biri mu gihugu, ntaho dushaka kubibona. Mu myaka irindwi iri imbere, intego izahera kuri ibyo kubirwanya aho bikiri kuko ubwo ntabwo twubaka u Rwanda rwejo, ntabwo duha abana bacu n’abuzukuru ntabwo tubaha amahirwe uko bikwiriye.”

Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, arasanga abanyarwanda bafite uruhare runini cyane, kugira ngo bagere aho bari n’aho bashaka kujya, hababereye.

Aragira ati “mufite uruhare runini cyane muri ibyo byose byo kuzana impinduka kandi byavuzwe ko byinshi mumaze kubigeraho ariko mu gihugu hose hari byinshi dushaka kugeraho. Dukore rero itariki enye z’ukwezi kwa munani ni ibiduha andi mahirwe yo kongera gutera indi ntambwe mu majyambere yacu. Twongere imbaraga, twongere intambwe, ubumwe, amajyambere. Ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, imbaraga z’urubyiruko, imbaraga z’abakobwa n’abahungu, imbaraga z’abagore n’abagabo ndetse n’abasaza bacu bakuze nabo bagira umusanzu wabo nabo ndetse bagendera hamwe bakajya mu izabukuru neza u Rwanda rushobora kubagezaho.”

Akomeza agira ati “Ntabwo FPR yigeze yiharira, buriya FPR nta gihe itagize imitwe ya politiki iyishyigikira n’igihe byari bigikomeye kubera ko yari imaze kugaragaza icyerekezo cy’aho iganisha u Rwanda.”Umukandi Kagame asaba abanyarwanda gutora neza, agira ati “Ku itariki enye, FPR Inkotanyi yabahaye umukandida ubwo muzatora uko mubibona. Mutore neza, dukomeze ubumwe, dukomeze umutekano, dukomeze amajyambere, dukomeze duteze imbere umukobwa n’umutegarugori biyongere mu mbaraga zindi zisanzwe z’igihugu cyacu, imbaraga zisanzwe zirimo n’abagabo. Abagabo n’abagore bose batere imbere, bakorere hamwe igihugu tuzakigeza aho twifuza hose.”

Mu karere ka Rwamagana, niho Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora yo guhatanira kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere asoreza urugendo rwe mu ntara y’Uburasirazuba, dore ko ari naho atuye abaturanyi be bamwakirana urugwiro rwinshi cyane.

Ntawumenyumunsi Straton ni umuturage utanze ubuhamye, avuga ko ahinga urutoke. Yemeza  ko yari munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 10 ishize, ubu afite ubutaka bwa hegitari 10, inzu n’indi mitungo.

Uwamariya Odette, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame aremeza ko Umujyi wa Rwamagana wateye imbere ku buryo bugaragara. Atangaza ko indabo zoherezwa mu mahanga zivuye mu Rwanda zihingwa mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu PDC, Mukabaranga Agnes, Avuga ko abantu bakomokaga mu Karere ka Rwamagana bari barahawe akato, akavuga ko hari amashuri batari bemerewe kwiga nk’ubuganga n’ibirebana n’ubukungu, ariko ku buyobozi bwa Paul Kagame basubizwa agaciro.

Akomeza ashimira Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Kanama, kubera ibyiza bituruka ku ntsinzi yagejeje ku banyarwanda na demokarasi yazanye mu Rwanda, kuva yakwinjira mu gihugu akakiyobora.

Aragira ati “Ubu amashuri yaradusanze mu Karere ka Rwamagana ari amato, ayisumbuye na Kaminuza…burya uguhaye ubwenge aba aguhaye ubuzima, aba aguhaye kabiri.”

Madamu Mukabaranga arahamagarira abanyarwanda gutora Paul Kagame, agira ati “ muri bariya bose biyamamaza Paul Kagame niwe wenyine ukwiye icyizere, niwe wenyine ureba kure, ni umuyobozi ureba kure, u Rwanda araruganisha heza, icyo avuze aragikora, imvugo niyo ngiro.

Umukandida Paul Kagame uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi

Dr Alivera Mukabaramba uyobora ishyaka PPC avuze ko ishyaka rye ryavutse mu 2003, nyuma y’ukwezi kumwe ritanga umukandida wiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ariwe Dr Alivera Mukabaramba ubwe.

Dr Mukabaramba yunga mu rya Mukabaranga avuga ko kugira ngo yerekane demokarasi Umukandida Kagame yazanye  mu Rwanda n’agaciro yahaye umugore kuko nta mugore wigeze wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mbere y’uko Paul Kagame ayobora u Rwanda.

Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Ikotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu Paul Kagame ashimira abaturanyi be ko baje kumushyigikira ari benshi, kandi nabo akabizeza ko iterambere ryabo rizagendera ku muvuduko munini muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, kuko yifuza ko Rwamagana yzaba Dubai y’u Rwanda.

Aragira ati “Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura. Mwakoze cyane mwaje muri benshi, mwaje mwabyiteguye, mwaje mubishaka, ibyo nibyo byubaka ndabashimiye.”

Umukandida Kagame

Akomeza agira ati “Hejuru ya 80% dutuye neza kandi mu mijyi… turifuza Rwamagana yaba Dubai y’u Rwanda.”

Umukandida Kagame agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Uburasirazuba kuwa 25 na 26 Nyakanga 2017.

 

 

 

 

 

Bimenyimana Jérémie

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM