Amakuru

Turashaka amajyambere agera kuri buri munyamuryango- Kagame

Ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi birakomeje, kandi nk’uko bisanzwe abantu batari bake, baba babukereye ngo bakikize uwo mundida bamugaragarize ko bamushyikiye. Nawe rero arabizeza amajyambere atagize uwo asiga inyuma.

Nyuma yo gusoza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze mu majyaruguru, umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame akomereje mu karere ka Rubavu kari mu ntara y’u Burengerazuba. Ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Rubavu byahuriye ku kibuga kiri mu murenge wa Mudende. Imvura nyinshi irimo kubanyagira ntiyabaca intege, ahubwo ibongerera imbaraga, Morali irabasaba, babyina batikoma akabugu. Muri ayo masaha y’igitondo, abaturage baragaragaza kobafite inyota yo kumva imigabo n’imigambi y’umukandida baje gushyigikira.

Paul Kagame, Umukandida uhagarariye FPR Ikotanyi aganira n’abo bantu bari baje kukushyigikira ari benshi, yemeza ko nta ntambara yamutera ubwoba mu gihe abanyarwanda hafi ya bose bamuri inyuma we n’umuryango wa FPR Inkotanyi yamutanzeho umukandida.

Ibyo abitangaza ashingiye ku ndirimbo abaturage baririmbye bamwakira ivuga ko nta ntambra yabatera ubwoba, abifatira ho urugero arababaza ati” ingabo zingana namwe zifite umutima nk’uwanyu zananirwa iyihe ntambara?”

Akomeza avuga ko kuba afite abanyarwanda benshi bamukunda kandi bamushyigikiye nta mpamvu y’uko hari intambara n’imwe yamutera ubwoba. Yemeza ko intambara yo kwiyubaka no kurinda igihugu itazananirana.

Aragira ati “Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba, intambara yo kubaka igihugu no kukirinda ntabwo yatunanira.”

Paul Kagame uhagarariye Umuryango FPR Imkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko Hashize igihe abanyarwanda bubaka umutekano, kandi ndi bashaka amajyambere.

Aragira ati “ndagira ngo tariki 4 z’ukwa Munani ni umunsi wo gukomeza urugendo. Ni mwebwe nanjye. Ubu turi kumwe, turashaka kubaka igihugu dukoresheje imbaraga zacu, ubwenge bwacu, ubumwe n’ubushake.”

Umukandida Kagame  arasaba abanyarwanda gukomeza kubana n’umuryango FPR Inkotanyi, maze ku tariki ya 4 Kanama bagatora umukandida wayo mu rwego rwo gukomeza kwiteganyiriza no kwitegurira ejo heza h’u Rwanda n’abanyarwanda.

Paul Kagame asuhuza aaturage ba Rubavu

Aragira ati “Ku itariki ya 4 tuzakore igikorwa cyagenewe uwo munsi cyo gutora, dutore FPR, dutore umutekano, dutore amajyambere, dutore ibyiza byose twifuza.Turashaka amajyambere agera kuri buri muryango abana bakiga, amavuriro akubakwa akaba menshi, amashanyarazi akagera kuri buri wese, amazi akagera kuri bose, abacuruza bacuruze, aborora batunge amagana n’amagana,…nicyo gihugu twifuza.”

Umukandida Kagame, arasanga muri aya matora ari imbere, intsinzi ari iye ku buryo budashidikanwaho, akemeza ko itariki 4 Kanama ari umugenzo.

umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM