Amakuru

Kinyinya : Hashojwe ingando (camp) y’abana babana n’uburwayi bwa diyabeti

Ku nshuro ya 5 , Ishyirahamwe  ry’abarwayi ba diyabeti mu  Rwanda, (Association Rwandaise des diabétiques)-ARD) ryasoshoje ingando (camp) y’abana babana  n’uburwayi bwa diyabeti.

Iyi ngando yatangiye tariki ya 6 Kanama kugeza tariki ya 11 Kanama 2017, ibera mu Kigo cy’amashuri college Amis des Enants, gihererereye mu Kagali ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

Umuyobozi w’Ivuriro ry’abarwayi ba diyabeti rifite icyicaro ku Kinama, akaba ari naryo ryateguye iyi ngando, Gishoma Crispin avuga ko buri mwaka muri aya mezi, bategura ingando nk’iyi bagahuza abana  baturutse mu gihugu hose.

Agira ati, “turabahuza bakamenyana, bakaganira ku bubi bw’iyi  ndwara , bakungurana ibitekerezo ku myifatire yabo ya buri munsi nk’abahuje uburwayi, n’ukuntu barushaho guhangana nabwo.”

Akomeza avuga ko mu ngando ikiba kigamijwe ari  ugutanga ubujyanama  bwimbitse muri  rusange. Haba mu kumenya uko wifata mu kwivuza, gufata imiti biherekejwe no gukora siporo  kuko iyo byubahirijwe bituma urwaye diyabeti yoroherwa ndetse akaba yakira burundu.

Nzeyimana Daniel w’i Nyamata, Akare ka bugesera na Kangabe Joselyne wo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko ingando ituma bamenya uko babaho mu burwayi bwabo, bakamenyana kandi bakungurana ibitekerezo, ibyo bikaba bituma biyakira kandi ntihebe gutyo ubuzima bugakomeza.

Ntibabanayo Elysée, w’imyaka 14, agira ati, “ingando yanyunguye byinshi ntari nzi, ituma usabana na bagnginzi bawe, kandi niyo irangiye ndataha ngakomeza gushyira mu bikorwa ibyo nahuguwemo kugirango nkomeza kugira ubuzima bwiza.

Iyi ngando (camp),yahuje abana  bagera kuri 80,iyoborwa   n’ubuyobozi  bwa ARD, bufatanije n’abakozi b’Ivuriro ryayo , n’abakorerabushake (volontaires) biga  cyangwa bakora mu nzego z’ubuvuzi.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM