Afurika

Nyuma yokubona uburyo urubyiruko rwagize uruhare rwubwicanyi bwabaye mu Rwanda muri jenoside yakoreye abatutsi yashinze umuryango wigisha amahoro.

tariki ya 24 Nzeli, kuri Paroisse ya Butamwa mu Karere ka Nyarugenge, urubyiruko rugera kuri 59 harimo abanyeshuri n’abatari abanyeshuri bahawe impamyabushobozi mu  bijyanye n’amahoro, mu mushinga wiswe “Gwiza amahoro” wa  AJECL.

Uru rubyiruko rwigishwa gutekereza neza no kujya mubikorwa bijyanye na mahoro  babanje kureba niba byubaka umubano wabo n’Imana,  ubwabo n’abandi n’ibintu byose kuko kunoza uwo mubano uko ari ine ari yo nzira yonyine yo kugira ituze ry’umutima ariyo mahoro nyakuri nk’uko Padiri Iyakaremye abivuga.

Mukiganiro yagiranye  n’ikinyamakuru umwezi  Padiri Iyakaremye yatangaje ko mu 1990 ubwo intambara y’urugamba rwo kubohora igihugu yatangiraga, yabaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, we na bagenzi be bataramenya ibibazo biri mu gihugu.

Ati “Hari urubyiruko rwishoye mu bwicanyi muri jenoside kubera ko rwari rufite  urwango  ahubwo ari ukubera ko rutarezwe mu buryo bwa gikirisitu  kumenya ikibi n’icyiza, hanyuma rugafata icyemezo kiza . Turi kurera urubyiruko turukangurira guhora rurimaso ngo hato hatazagira ubaca murihumwe ngo ababibemo urwangona makimbirane. »

Gaju Grace Divine umunyeshuri muri Lycée Notre Dame de Citeaux, yatangaje ko amasomo bakuyemo azajya abafasha gukemura amakimbirane mu buzima bwa buri munsi, bafasha bagenzibabo kubakangurira kugira urukundo hagati yabo barangwa babiba amahoro muri bagenzi babo.

Ati « hari ukuntu abantu bagirana amakimbirane maze  bakarwana cyangwa se bakangana aho kwicara hamwe ngo baganire mu mahoro bashakire hamwe umuti wibibazo bakabikemuramumahoro. Ati  nzabyigisha bagenzi banjye ku ishuri n’aho nkomoka. »

Padiri Iyakaremye avuga ko buri mwana wahuguwe afite inshingano zo kuzana abandi 5 bazahugurwa umwaka utaha.

Uyu mupadiri afite gahunda izageza mu mwaka wa 2100, aho urubyiruko miliyoni ruturuka mu Rwanda, mu Karere no muri Afurika ruzaba rwahawe ano masomo.

Justus Kangwagye umukozi ushinzwe imiyoborere na serivisi muri RGB yatangaje  ko ikigo akorera gishyigikira buri muntu wese utera intambwe iganisha igihugu iterambere , akaba yarasabye urubyiruko guharanira gutanga  umusanzu uzatuma bahora bibukirwahowaho ibintu byiza mu myaka myinshi izaza.

Uyu muryango ugendera ku buzima bwa Mutagatifu Charles Lwanga. Ukuri, ubwisanzure, ubworoherane, ubuvandimwe no gukunda igihugu, ni bimwe mu byaranze ubuzima bw’uyu mutagatifu wo mu gihugu cya Uganda.

Uyu mutagatifu yishwe kuko yari yanze gukora ibyo umwami yamutegekaga binyuranye n’indangagaciro za gikirisitu

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM