Amakuru

Nyagatare : Abamotari biyemeje gushyira ahabona ababahesha isura mbi

Mu  nama yagiranye n’abamotari, igamije kurandura ibiyobyabwenge burundu muri aka  karere, ACP Dismas Rutaganira ,Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko mu mezi atatu ashize, mu Karere ka Nyagatare hafashwe moto 206 muri zo 43 zifatirwaho ibiyobyabwenge.

Yemeza ko benshi mu bafatirwa muri icyo cyaha, ari abafite moto zabo bwite, atari abamotari bakora akazi ko gutwara abagenzi. Yasabye abamotari kugaragaza bene abo kuko babatobera umwuga.

Ruraganira Dismas, Umuyobozi wa Polisisi mu burasirazuba

Aagira ati “Turwane urugamba rwo guca ibiyobyabwenge burundu, abigize akari aha kajya he mubadushyikirize tubereke uko bigenda, kuko barabatobera umwuga.”

Akomeza avuga ko hari ingero z’abantu babiri badakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ariko baguze moto zirenga eshatu bagamije gutundaho ibiyobyabwenge.

Abamotari bemereye Polisi ko bazagira uruhare mu kugaragaza ababasiga izina ribi kandi  bo  babicitseho burundu.

Mugabo Fred ,umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare, avuga ko abamotari batwaraga ibiyobyabwenge babirukanye mu makoperative, ababitwara bakaba ari   abantu ku giti cyabo bazafasha mu kubahashya.

Ati “Ababitwara ubu ni abantu bagura moto ari cyo bagamije kandi banyura mu muhanda tuzabamenya tubatange.” Yemeza ko n’ubwo ababitwara batwikira ijoro ariko abamotari babazi, bityo byoroshye kubatangaho amakuru bagafatwa.

Ingingo ya 595 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5 ku muntu wese winjiza cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.

Ubinywa we ahanishwa ingingo ya 593 iteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza kuri 500.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM