Amakuru

Nyagatare : Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yasuye ibikorwa by’ubuhinzi

Tariki ya  27 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye basuye imishinga yo kuhira imyaka mu Kibaya cya Kagitumba no mu Kibaya cy’Umuvumba iherereye mu Karere ka Nyagatare.

Ikibaya cya Kagitumba gifite ubuso bwa Hegitari 900 gihuriweho n’imirenge ya Matimba na Musheri. Ni ikibaya Leta yashyizemo imashini zifashishwa kuhira imyaka mu gihe cy’izuba, zigakwirakwiza mu mirima amazi aba yakuwe mu mugezi w’Umuvumba .

Abayobozi batandukanye bahereeje Minisitiri w’intebe

Minisitiri w’intebe yanasuye ingomero ebyiri zifasha mu kuhira imyaka mu kibaya cya Kagitumba ndetse no mu Kibaya cy’Umuvumba P8, gihingwamo umuceri kuri hegitari 1750.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize ibi bibaya, anerekwa uburyo imyaka ihahinze yuhirwa hifashishijwe imashini zabugenewe.

Minisitiri w’intebe yaganiriye n’abanyamuryango ba Koperativezihinga muri ibi bibaya bamugaragariza intambwe bamaze gutera babikesha ubuhinzi bwa kijyambere bakorera muri ibi bibaya.

Minisitiri asaba  abahinzi kubyaza umusaruro ibikorwaremezo byihutisha iterambere ry’ubuhinzi Leta yabegereje kandi bakabifata neza bikarushaho kubafasha kwihuta mu iterambere.

Agira ati,“Dukeneye ko dufatanya namwe, Leta iba yashoye amafaranga menshi mu bikorwa bibafasha mu kunoza ubuhinzi bwanyu, musabwa kubifata neza kandi mukagira aho muva n’aho mugera.”

Zimwe mu mbogamizi abahinga mu kibaya cy’umuvumba bagaragaje harimo kutabona isoko ry’umusaruro wabo uko bikwiye, ibiciro biri hasi no kutagira uruganda rusya ibigori.

Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Intebe yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, Minisitiri w’inganda n’Ubucuruzi Vincent Munyeshyaka, Minisitiri ushinzwe imirimo y’abaminisitiri Marie Solange Kayisire, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred ,ubuyobozi bw’Akarere n’abandi.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM