Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, abisaba urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo kwitoza umuco wo kurwanya ruswa. Avuga ko kurwanya ruswa ngo bagomba kubitangira bakiri bato kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda kandi bakabikora batanga amakuru yaho bayibonye cyangwa bumvise ivugwa.
Umuvunyi mukuru yabisabye urubyiruko ubwo mu Karere ka Huye kuri iki tariki ya 29 Ukwakira 2017 aho Urubyiruko rwo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’urwo mu mashuri yisumbuye rwaturutse mu turere twose tw’intara y’amajyepfo bibumbiye mu matsinda yo kurwanya ruswa bagiranye ibiganiro n’umuvunyi ku kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi
Aba banyeshuri bavuga ko ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye kandi ko bagiye kugira uruhare mu kuyirwanya.
Ishimwe imaculee, umwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro, avuga ko ruswa yaba ishingiye ku mafaranga ndetse na ruswa ishingiye ku gitsina hariho aho zikigaragara.
Agira ati, “ nk’urubyiruko ngiye kurushaho kugaragaza umusanzu wange mu kubaka igihugu, ndwanya ruswa z’ubwoko bwose. Ibi nzabigeraho mu gutanga amakuru aho natekereza ko hari icyuho cya ruswa.”
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, avuga ko u Rwanda rushishikajwe no kurwanya ruswa y’ubwoko bwose. Agasab uru rubyiruko gukoresha imbaraga nyinshi rufite mu kurwanya ru anarwizeza ko urwego rw’umuvunyi ruzababa hafi mu buryo bwose.
Ibiganiro byahuje uru rubyiruko n’Umuvunyi Mukuru byatangijwe n’urugendo rwatangiriye ku nzu mberabyombi y’akarere ka Huye rusorezwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ahatangiwe ubutumwa bwo kurwanya ruswa mu buryo butandukanye haba mu ndirimbo, imivugo ndetse n’ikinamico.
U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kurwanya ruswa , na ho ku isi rukaba ku mwanya wa 50 mu bihugu 194.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

