Ntawakwirirwa asobanurira umuntu uwo ari wese Ronaldinho, kuko ari ikimenyabose. Uyu musore wakiniye amakipe akomeye yo ku mugabane w’I Burayi ataretse igihugu akomoka cya Bresil, mu kwezi kwa Kanama azashyiranwa n’abagore babiri.
Mu gihugu cya Bresil kirazira kikaziririzwa ko umugabo ashaka abagore barenze umwe (Polygamie).
Nyamara uyu musore wagacishije ho muri Ruhago, ubu aritegura kurushingana n;abagore babiri.
Nk’uko itangwazwa n’ibinyamakuru byo muri Bresil, Ronnie nk’uko bamuhimba, ngo yiteguye kurenga ku mategeko y’igihugu cya Brsesil kiganje mo idini rya Kiliziya Gatolika, abuza abagabo kugira abagore benshi.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Bresil O Dia, uyu musore wakiniye amakipe nka Paris St Germain; FC Barcelone na Milan AC, muri Kanama azashyingiranwa n’abagore babiri Priscilla Coelho na Beatriz Souza, bombi bazaba abagore be byemewe n’amategeko.
Ubu bukwe budasanzwe aho umugabo umwe azashyingirwa abagore babiri, buzabera mu cyanya cy’ahitwa i Santa Monica (Ste Monique), ari naho abo bombi uko ari batatu batuye.
Imibanire y’aba bakeba n’umugabo wabo iteye benshi amatsiko, kuko bisanzwe ko abagore basangiye umugabo badakunze gucana uwaka.
Ishyizwe mu kinyarwanda na
Bimenyimana J.