Afurika

Intwari ntabwo yikunda, yitangira abandi igihe icyo aricyo cyose na ho iri hose

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2020 mu gihugu hose ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwali ku nshuro ya 26, mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, bifatanyije n’abaturage kwizihiza uwo munsi  bashyikiriza  amazu 159 bubakiye abatishoboye mu mirenge itandukanye igize aka karere.

K’ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere, mu murenge wa Gishari iki gikorwa niho cyabereye hatanzwe amazu 25, mu gihe amazu 220 nayo yenda kuzura akazashyikirizwa abo yagenewe.

Mu murenge wa Gishari, Akagari ka Ruhimbi, Umudugudu w’Umunini, niho iki gikorwa cyabereye abayobozi ku rwego rw’Intara, Akarere, n’Umurenge nabo bifatanya n’abaturage kwizihiza uyu munsi.

Iki igikorwa cyo kubakira abatishoboye cyatangiye ku itariki ya 01 Nyakanga (Intangiriro z’umwaka w’imihigo), Akarere kakaba kifuza kwesa uwo muhigo kubakira imiryango itishoboye idafite aho kuba ingana na 467 imirenge iriho ikodeshereza kuko nta mikoro.

Mukobwajana Safi ni umubyeyi w’abana 5 barimo batatu b’impanga avuga ko yabyaye nta bushobozi afite, umurenge ukamufasha ndetse ukamukodeshereza inzu ku mafaranga ibihumbi 5000 ahitwa i Nyagakombe mu buzima avuga ko bwari bubi yarabayemo igihe cy’imyaka igera kuri ibiri.

MUKOBWAJANA Safi

Avuga ko inzu yahawe yayisanzemo intebe, igitanda, amashanyarazi, … agiye kujya ayifata neza, akaba ashimira  cyane ubuyobozi bwamufashije kugeza bumugejeje no mu nzu ye.

Ati:  “ Nari wa muntu urya ari uko naciye incuro, ntagira aho kuba ariko ubu ndashimira Imana cyane na Leta y’ubumwe ndetse n’abo bafatanyije ko bampaye inzu yanjye. Umutuzo mfite, ngiye gushyiramo imbaraga nkore ndetse niteze imbere n’abana banjye”.

Meya Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko ubutwari bwaranze abakurambere bwari mu byiciro bitandukanye birimo Kwagura igihugu, Guharanira umutekano, ubusugire n’Umudendezo muri rusange by’abanyarwanda .

MBONYUMUVUNYI Rajaab Mayor w’akarere ka Rwamagana

Meya yasabye abahawe amazu kuyafata neza, bakayitaho kuko ari amazu yabo atari amazu y’akarere cyangwa Leta nk’uko benshi bakunze kubivuga.

Yagize ati: “Turasaba abahawe amazu bose kuyabungabunga! Hari n’abadatinya kuvuga ngo inzu ya Leta, inzu ya FARG kandi iyo nzu nta FARG cyangwa umuyobozi wayo uyibamo cyangwa ngo anahagere. Ni wowe uyibamo umunsi k’uwundi, ni wowe ugomba no kumenya ubuzima bwayo.”

Agaciro k’inzu zubakirwa abatishoboye kari hagati ya Miliyoni eshanu (5) na zirindwi (7). Ingano y’amafaranga agenda k’ubukode bwabo ubuyobozi buvuga ko bigoye kukamenya kuko imibare yabo  igenda igihindagurika uyu munsi uba muke ubundi ukiyongera.

Mu ijambo Guverineri w’Intara y’Iburasizazuba, Bwana Mufulukye Fred yagejeje ku baturage kwari ukubibutsa ubutwari.

Bwana Mufulukye Fred, Guverineri w’intara y’iburasirazuba

Yagize ati : “ Ubutwari tubushyire mu buzima bwacu bwa buri munsi! Ntabwo ubutwari ari amagambo, ubutwari ni ibikorwa bigirira abandi akamaro. Intwari igira ibiyiranga, intwari irangwa no kwitangira abandi, Intwari ntiyireba gusa ireba n’abandi. Ijya mu bikorwa bigirira abandi akamaro.”

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top