Afurika

Burera: Ireme ry’uburezi ntiryagerwaho hatabayeho gutoza abana umuco wo gukunda gusoma

Taliki ya 5 Gashyantare 2020 u bwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma, ku rwego rw’igihugu, byabereye mu karere ka Burer Ku ishuri ribanza rya Sozi , hatangizwa ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika ku nsanganyamatsiko igira iti ’’mumpe urubuga nsome’’, bugamije gutoza abana gusoma

Mulindwa Samuel umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, avuga ko ibibazo bikunze kuboneka byo guta amashuri ndetse no kubura ireme ry’uburezi, biterwa ahanini no kuba umuntu ataratonjwe umuco wo gusoma akiri muto.

Ati: “Umwana wamenye gusoma no kwandika akiri muto, aba afite ubumenyi bwamufasha no kumenya Andi masomo kuko aba yaragize intangiriro nziza.”

Leslie Marbuury uhagarariye ibikorwa bya USAID mu Rwanda, aravuga Ati kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bugire aho bugera, bisaba abaturage bazi gusoma bityo bigatuma bateza igihugu cyabo Imbere cyane ko nta bujiji baba bafite Akomeza agira ati: “Gushyigikira abana kwiga gusoma ni ingenzi cyane, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko abana bamenye gusoma bakiri bato, bibafasha mu myigire yabo y’ahazaza, iyo abanyeshuri bari mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bamenye gusoma, ubukungu bw’igihugu buriyongera.”


Leslie Marbury uhagarariye ibikorwa bya USAID mu Rwanda

Kagame Alex ni umubyeyi wagize uruhare mugufasha umwana we igihe yabaga ageze murugo ,akamuha umwa agasoma ndetse nawe akamusomera none bikaba byarafashije umwana gutsinda mu ishuri ndetse byanatumye akunda ishuri cyane.

Ati” ubu umwana wajye abona amanota meza aruta ayo yajyaga Azana mbere ntaratangira kujya mufasha

Imana nagira ababyeyi bagenzi bajye nuko icyogikorwa twakigira icyacu Buri uko umwana ageze murugo avuye ku ishuri twafata iminota nibura cumi nitanu yo Gusoma, kugirango tuzagire abana bejo hazaza bafite ubumenyi bityo bateze igihugu cyabo imbere

Hari ibitabo byinshi byafasha abana gusoma

Ubu bukangurambaga buhuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye bagera kuri 250 bibumbiye mu ihuriro ’’Soma Rwanda’’, bugamije ko nibura umwana agomba gusoma iminota cumi n’itanu ku munsi. Umwana kandi afite uburenganzira bwo guhabwa igitabo akagisomera mu isomero ryo ku ishuri cyangwa akagihabwa akagisomera iwabo, ariko akigishwa kugifata neza ndetse akagitirura. Umubyeyi asabwa kwita ku myigire n’imisomere y’umwana we.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top