Afurika

Irambona Eric wari umaze imyaka 8 muri Rayon Sports yayiteye umugongo yerekeza muri mukeba

Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Irambona Gisa Eric wari umaze imyaka umunani akinira Rayon Sports yayisohotsemo ahita yerekeza muri mukeba, Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe izatozwa na Olivier Karekezi.

Amasezerano y’imyaka ibiri Irambona yari afite muri Rayon Sports yari amaze kurangira, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeza kugenda biguru ntege mu kuganiriza uyu mukinnyi ahitamo kwerekeza mu Rucaca asinya amasezerano y‘imyaka ibiri.

Mu mwaka w’imikino ushize ntabwo Irambona yigeze ahabwa umwanya uhagije wo gukina muri Rayon Sports kuko ku mwanya akinaho, umutoza ahitagamo gukinisha kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric.

Uretse Eric kandi, undi mukinnyi wa Rayon Sports FC ukomeje kuvugwa muri Kiyovu Sport, ni Kimenyi Yves, amakuru avuga amaze iminsi ari mu biganiro n’iyi kipe yo ku Mumena.

Irambona Eric w’imyaka 28 y’amavuko ageze muri Kiyovu Sport asanga rutahizamu Samson Babuwa uzayikinira mu gihe cy’umwaka umwe, ikaba kandi yarongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Serumogo Ally na Ishimwe Saleh.

Iyi kipe kandi ikazatozwa na Olivier Karekezi wakoranye na Irambona ubwo yatozaga Rayon Sports akayifasha no kwegukana ibikombe bibiri.

NDAGANO Jules

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM