Amakuru

Abarwara  n’abarebye mu Rwanda kubera COVIDE-19 bagabanutse cyane

Imibare mishya itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abandura ndetse n’abarwara icyorezo cya COVD-19 bakaremba bakomeje kugabanyuka hashingiwe ku mibare y’ubushakashatsi bugenda bukorwa buri munsi harebwa uko icyorezo gihagaze mu Gihugu.

Iyo mibare igaragaza ko hagati ya Kamena na Kanama ubwandu bwa COVID-19 bwigeze kuzamuka bukagera hejuru ya 5% mu Mujyi wa Kigali ukunze kwibasirwa kuri ubu bugeze kuri 0.7% nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Ku bijyanye n’abarwara COVID-19  bagombaga guhabwa ibitaro, imibare yari hejuru cyane guhera mu kwezi kwa Kamena aho abahabwa ibitaro bari bageze kuri 80% by’abarwayi, none kuri ubu bakaba bamanutse bakagera kuri 29.1%.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko hamaze  guterwa intambwe ishimishije mu gihe hakomeje gahunda yo gukingira mu Gihugu hose.

ati: “Mu gihe igikowa cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwa rusange gikomeje mu Rwanda hose, imibare mishya yerekana ko abandura n’abahabwa ibitaro barimo kugabanyuka cyane.

Ikigereranyo cy’ubwandu bushya mu Mujyi wa Kigali kigeze kuri 0.7% kivuye kuri 5%. Turashimira ababigizemo uruhare bose.”

Yakomeje avuga ko ingamba zishyirwa mu bikorwa mu kwirinda iki cyorezo zirimo gutanga umusaruro, izo zikaba ari ukwikingiza, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune bikajyana no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Ishusho igaragaza uko imibare y’abahabwa ibitaro yagiye itumbagira mu bihe byashize

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru taliki ya 5 Nzeri 2021, igaragaza ko mu Gihugu hose habonetse abarwayi bashya 244 bangana na 2% by’ibipimo 12,191 byafashwe mu masaha 24. Abahitanywe n’icyo cyorezo ni abagore batatu n’abagabo bane, bagejeje abamaze gupfa bazize icyo cyorezo ku 1,124.

Ababonetse uwo munsi batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 89,768 barimo abagera ku 79,400 bamaze gukira na 9,244 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Uwasezerewe mu bitaro ni umwe, mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 7 na ho abarembye bakaba 23.

Abamaze gukingirwa icyorezo cya COVID-19 bageze kuri 1,660,977 barimo abantu 1,725 bakingiwe uyu munsi. Ni mu gihe abamaze guhabwa doze zombi z’urukingo ari 895,501. Iki gikorwa kirakomeje mu gihugu hose, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yamenyesheje abaturarwanda bose ko guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 6 Nzeri i Kigali hakomeza gutangwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 ku bigo nderabuzima byo muri Kigali.

Iyo Minisiteri yemeza ko gahunda yo gusubukura itangwa rya doze ya mbere ku bantu bashya izongera gutangazwa mu gihe cya vuba.

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

Imibare igaragaza uko ubwandu bagabanyutse cyane muri Kigali hashingiwe ku isuzuma rikorwa buri munsi mu mihanda y’i Kigali
facebook sharing button
twitter sharing buttonumwezi.rwΣ
email sharing buttonC.K
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM