Amakuru

Rwanda: abafite ubumuga bw’uruhu bakorerwa ihohoterwa ryo gufatwa kungufu no kubwirwa amagambo abasesereza

Ubu mu Rwanda abafite ubumuga bw’uruhu rwera , bavuga ko batotezwa bakanahohoterwa birimwo gufatwa ku ngufu, gucibwa intege aho bagiye gushaka akazi ,guhezwa no kubwirwa amagambo asesereza, gutagwaho igitambo mu bapfumu bitewe n’imiterere y’uruhu rwabo bigatuma ngo bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo, bituma bahora mu  bwigunge bakumva ko Leta itabitayeho.

Bakomeza bavugako bamwe mubantu  babafata ku ngufu bavuga ko bibafasha kubona amahirwe cyangwa  ngo bikabakiza irwara zimwe nazimwe za karande , baba bategetswe n’abapfumu, abandi bakabategeka kuryamana n’amashitani ariyo ntandaro y’ihohoterwa bakorerwa bigatuma bahora bigunze batibona muri sosiyete nyarwanda.

Umwe mubafite  ubumuga bw’uruhu utashatse ko dutangaza imyirondoro we avugako yafashwe kungufu bimuviramo kubyara umwana abibwiye uwayimuteye aramwihakana abigeza kubuyobozi ngo bumutenganuere nihagira icyo nabikoraho ubu aridegebya ubu umwana Ari mugihirahiro se yatamwihakanye ibyo bigatuma duhorana ipfumwe,turasaba Leta kurenganurwa.

Hakizimana Nicodem umuhuzabikorwa wa OIPPA ( Organization, integration and Promotion of People with Albinism) Avuga Kugira ngo iyo myumvire y’abaturage ihinduke, ngo Leta y’u Rwanda igomba Kugira icyo ikora abafite ubumuga bw’uruhu bakarindwa ihohoterwa bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kurinda ihohoterwa, Akomeza Avuga ko bashyize imbaraga mu gukora ubuvugizi ku ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa agasaba abafite ubwo bumuga ko bagomba kubigiramwo uruhare, batangira amakuru ku igihe , igihe hari  ubahohoteye ihohoterwa iryari ryo ryose.

Hakizimanaagira ati “Intego dufite ni iyo gukora ubuvugizi no guhindura imyumvire y’abaturage ku bafite ubumuga bw’uruhu rwera , aho ihezwa mu miryango Hari aho rikigaragara cyane n’ubwo bitacyiri nka mbere, byose ni ukubera imbaraga Leta igenda ibishyiramo n’indi miryango itegamiye kuri Leta ifasha abafite ubumuga muri rusange. Ibi ntabwo twabyigezaho twenyine, ahubwo Ni uko dufite igihugu kitureberera”.Abo bantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wakurikiranye ikibazo cyabo cyo kubura amavuta, abu bakaba barayegerejwe kandi bakayabona ku bwishingizi bwa Mituweri. Ngo Mbere icupa ryaguraga amafaranga ibihumbi 13 kandi mu kwezi hakenerwa amacupa abiri, ubu ayo mavuta ngo yagejejwe mu bigo Nderabuzima bibegereye ku giciro gito, aho umuntu ufite  mituweri   ayo mavuta  ayahabwa kumafaranga y’u Rwanda 200.

Indi mbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu bafite nizo mu burezi harimwo kutabona neza ku kibaho, kutabona umwanya wo kwicara imbere ku bana bafite ubumuga bw’uruhu, kubura indorerwamo zibafasha kureba ku kibaho, kutongeterwa umunya mu gihe cy’ikizamini, kwitwa amazina abapfobya no guta ishuri biturutse ku bibazo bitandukanye.Ibindi bibazo bahura nabyo ni ibibazo by’amaso bituma batareba neza, kureba imirari, gutinya kureba mu rumuri, kutareba ibiri kure, guhabwa akato kubera isura y’uruhu rwabo, kwitwa  amazina adakwiye .

Abafite ubumuga bw’uruhu muturere dukorerwamo na OIPPA ,n’Abagabo 115 n’ abagore 112

Mu Rwanda ubu abafite ubumuga bw’uruhu bagera kuri 1238

Carine Kayitesi

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM