Covid 19 yagize ingaruka ku bikorwa byose ariko bigeze ku burezi birahuhuka dore ko hashize hafi amezi umunani ibikorwa byose by’uburezi byarahagaze, ibi bikaba byarateye impungenge ababyeyi ndetse n’abanyeshuri benshi bazinukwa kwiga tutirengagije ko hari n’abahuye n’ingaruka zitandukanye bigatuma batabasha gusubira ku ishuri ubwo amasomo yasubukurwaga.
Gupima buri mwana uko yinjiye mukigo
ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga ishuri APACOPE ,twasanze bakomeye ku ngamba zo kwiranda COVID-19 ndetse arinako bakomeje gahunda yokwimakaza ireme ry’uburezi binyuze mundangagaciro zibaranga .
iri shuri ryagerageje guhangana n’izi ngaruka ndetse abanyeshuri baryo bakaba batarigeze basubira inyuma cyangwa ngo bananirwe kurangiza gahunda uko yari iteganyijwe.
Bwana Indere Serge Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri Apacope
Umuyozi w’i shuri APACOPE Indere Serge yahishuye ibanga bakoresha mukurinda abanyeshuri babo icyorezo cya covid 19 arinako bimakaza Ireme ry’uburezi.
Yagizati”ubwo amasomo yaramaze guhagara abanyeshuri bari mungo twashyizeho uburyo bwo gukurikirana abana bari mungo iwabo dushyiraho urubuga duhuriyeho n’ababyeyi ibi bikaba byararinze abana kujya mu bindi bishuko ndetse no kudasubira inyuma mu masomo yabo.Mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo neza, twifashishije ikoranabuhanga, abarezi bakajya boherereza abana amasomo bagomba kwiga umunsi ku munsi, binyuze kuri z’ambuga duhuriyeho n’ababyeyi byafashije abana gukomeza kwiga nk’abari kumwe na mwarimu.
ubwo amashuri yaramaze gutangira abana bagarutse ku i shuri twashyizeho umwanya twageneye COVID-19 (covid time) nigihe kingana ni minota cumi twagenye buri Mbere yuko amasomo atangira ,n’umwanya mwiza wo kuganira n’abanyeshuri ku cyorezo tubibutsa uko cyandura ,ibimenyetso biranga uwacyanduye ndetse n’uburyo bwo kucyirinda
Gukaraba neza n’ amazi n’isabune
twubatse ubukarabiro buhagije ku i shuri ikindi ni ugukurikirana ko abana bakaraba neza bakoresheje amazi meza n’isabuni, gupima no kwandika ibipimo umunyeshuri yagaragaje, mbere yo kwinjira mu kigo ububuryo budufasha gukurikirana umunsi ku wunsi uko umwana ahagaze. dukoresha Kandi imiti yoza intoki (hand sanitizer ) mwi shuri uko umunyeshuri akoze kugikoresho cy’ishuri.
Guhana intera no kwambara neza agapfuka munwa
Dukora uko dushoboye tugashyira imbaraga mu bwirinzi, dukurikirana niba bubahiriza za ngamba zose zo kwirinda Covid-19, uko zashyizweho n’inzego zibishinzwe no kureba niba hari aho abana bateshutse mu kuzubahiriza, tukabibutsa. Ibyo tubifashwamo n’itsinda ry’abarimu bakurikirana neza niba buri mwana yambaye neza agapfukamunwa, yaba yakibagiwe , tukamuha ako twateganyije ku ishuri”. Kandi hari nicyumba twageneye uwahura nicyibazo
,
kubigendanye n’ubukungu Ishuri APACOPE kubufatanye n’ababyeyi ndetse n’umufatanya bikorwa twashyizeho uburyo bwo bwishyura amafaranga afasha mu bikorwa byokurwanya ndetse no gukumira icyorezo cya COVID-19, kubufatanye Kandi na rwiyemeza mirimo utwara abanyeshuri twagenye uburyo abana batwarwa mu mamodoka y’ishuri(school bus) batwarwa neza birinda ikwirakwira ry’icyorezo
Ishuri ry’ Apacope
APACOPE ni shuri ry’ababyeyi ryatangiye mu 1981 rifite ikiciro cy’incuke,amashuri abanza ndetse ni cyiciro cyambere cya y’isumbuye kurubu rifite abanyeshuri basaga1000 mu byiciro byose
N’ubukombe mu myigishirize igezweho kuko usanga abana bahiga ari intyoza mu kudidibuza indimi z’amahanga by’akarusho kikaba ari ikigo cyita ku myitwarire y’umunyeshuri, ibyo bikaba bituma ababyeyi batari bacye bifuza ku hajyana abana babo.
Uretse kuba kino kigo cyiza mu bigo byiza mu Rwanda, umwana wahize ahabwa indangagaciro ndetse agatozwa n’ubundi bumenyi bwamufasha mu buzima busanzwe burimo imikino, umuco gakondo n’ibindi.
Carine Kayitesi
umwezi.rw





