Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko impinduka zagezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na kompanyi ya GAMICO Ltd mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, zitagarukira ku kongera umusaruro gusa, ahubwo zimaze kuba umusingi w’iterambere ry’abakozi, imiryango yabo ndetse n’abaturage babukikije.
Mu ruzinduko rwakorewe muri ibi birombe bicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti, hagaragajwe uburyo ubucukuzi bwavanywe ku buryo bwa gakondo bugashyirwa ku rwego rugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga, ibikoresho bigezweho n’ishoramari rigamije kubaka urwego rwa mine rutanga umusaruro kandi rurambye.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko kimwe mu byashimishije ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ari uko GAMICO itekereza ku iterambere rirambye, haba mu kwagura ibikorwa byayo no guteza imbere abantu babikoreramo.
Yagize ati: “Ikintu cyadushimishije kurusha ibindi ni uko barimo bagenda bagura ibikorwa, no mu kwagura ibikorwa bagatekereza ejo hazaza. Bagakomeza gutekereza ku mabuye bazacukura ejo, ariko bagakomeza no gushira imbaraga mu kugira ngo abakozi bagire ubushobozi burenzeho, bakomeze kwiyungura ubumenyi, ariko banakorere muri environment cyangwa se mu kazi bameze neza banezerewe.”
Yasobanuye ko iterambere rirambye ritagerwaho n’ibikoresho n’ikoranabuhanga gusa, ahubwo rishingira no ku kubaka umukozi ufite imibereho myiza n’indangagaciro.
Ati: “Kuba ari abantu ubona ko bagerageza kwigisha indangagaciro zikwiriye umunya Kigali, zikwiriye umunyarwanda, kuba ari abantu bakora byinshi dusanzwe dukora nk’inzego z’ibanze, bashishikariza abakozi babo gusezerana, guhabwa andi masakaramentu atandukanye, ariko ukabona ko bafite imikino, bafite abahanzi, urabona ko ari ibintu byerekana y’uko koko umuntu ukora ahangaha ari umwe mu Banyarwanda cyangwa se Abanya Kigali dufite, bafite ubuzima bwiza kandi ni ibintu tubashimira tunababwira kubikomeza.”
Yongeyeho ko kuba GAMICO Ltd yarubatse ivuriro ryita ku bakozi bayo ari icyemezo cyerekana ko ishyira imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abayikorera.
Ati: “Hakiyongeraho rero kuba twanatashye clinic ni ikintu gikomeye cyane, ni ikintu cyerekana ko ubuyobozi buha agaciro abakozi bukoresha.”
Usibye kuzamura imibereho y’abakozi, ubuyobozi bwagaragaje ko kuvugurura uburyo bwo gucukura byagize uruhare rukomeye mu gukumira impanuka zakundaga kugaragara mu bucukuzi bwa gakondo.
Kugeza ubu, ibikorwa bya GAMICO Ltd bikorwa mu buryo bwubahiriza amahame y’umutekano, bikarinda ubuzima bw’abakozi no kongera icyizere cy’abashoramari
Yagize ati: “Maze imyaka 30 nigisha muri Kaminuza kandi nigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Hano hari abanyeshuri nigishije benshi bakora mu myanya itandukanye. Mu Rwanda hose muri rusange hari amabuye y’agaciro, hano hari amabuye y’agaciro kandi yavumbuwe kuva kera cyane, na n’ubu aracyahari. Ikinshimishije uyu munsi nkemera ni uko hari ishoramari rifatika, riva mu bucukuzi bwa gakondo riganisha mu buryo bugezweho. Ni ukuvuga ko ubwejo hazaza buri mu ndani, bukoresha ubumenyi n’ibikoresho bigezweho. Ni byo twashakaga, ni byo u Rwanda rushaka.”
Yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubumenyi bizafasha urwego rwa mine gukomeza gutanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’igihugu, ari na ko rurushaho gutanga akazi no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Umuyobozi wa GAMICO, Imena Evode, yavuze ko ishoramari rikomeje gukorwa rigamije kongera umusaruro no guteza imbere ikompanyi ndetse n’abayikoreramo.
Yagize ati: “Icyo twifuza ni ugukuba umusaruro mu minsi iri imbere kubera ikoranabuhanga turimo gushyiramo. Mwabonye ko hari uruganda, hari ama lanes, hari laboratory, ibyo byose ni ibintu bitabaga hano, ndetse n’ama wagons. Ni ibintu bigiye kudufasha gutera imbere.”
Yasobanuye ko kubaka uruganda rutunganya amabuye, gushyiraho laboratwari n’ibindi bikorwaremezo bigezweho bizongera agaciro k’umutungo uva mu bucukuzi, byongere n’amahirwe y’akazi ndetse n’inyungu zigerera ku bakozi n’abaturage bahaturiye.
Abakurikirana urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko urugero rwa GAMICO Ltd rugaragaza ko iyo ishoramari rijyanye no kubungabunga umutekano, guteza imbere abakozi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ubucukuzi butanga umusaruro urenze amafaranga gusa, ahubwo bukaba n’inkingi y’iterambere ry’abaturage n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Kayitesi Carine





