Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 29 ririmo kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, uruganda SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO rwagaragaje igikorwa gishya cyo gukora imyenda ya “Made in Rwanda”, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byarwo byo kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu.
Iyi ni imwe mu ntambwe nshya uru ruganda ruzwi cyane mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rwateye, aho rwatangiye no gukora imyenda itandukanye ikorerwa mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu no guteza imbere ibikorerwa iwacu.
Umuyobozi Mukuru wa SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO, Dr SINA Gerard, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku ntego yo gukomeza kubaka urwego rw’inganda no guha Abanyarwanda ibicuruzwa byiza bikorerwa mu gihugu.
Yagize ati: “Twahereye ku buhinzi, ubworozi no kongerera agaciro umusaruro binyuze mu nganda, tubigeza ku masoko yo mu Rwanda, muri Afurika no ku isi. Ubu tugeze ku rwego rwo kugira ngo buri wese abashe kwambara imyenda myiza ikorerwa iwacu, ‘Made in Nyirangarama’ kandi ikaba ari ‘Made in Rwanda’.”
Dr SINA yakomeje avuga ko uruganda rwabo rufite ubushobozi bwo gukora amoko atandukanye y’imyenda, binyuze ku bakozi n’abatekinisiye bafite ubumenyi buhagije muri uru rwego.
Yagaragaje kandi ko Fondation SINA Gerard ifite ishami ryigisha ubudozi kugeza ku rwego rwa dipolome, ibintu bifasha mu gutegura urubyiruko n’abanyamwuga bashobora guteza imbere urwego rw’inganda z’imyenda mu Rwanda.
Kwinjira kwa SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO mu ruganda rw’imyenda bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kongera amahirwe y’akazi binyuze mu nganda.
Imurikagurisha mpuzamahanga rya 29 ryatangiye ku wa 27 Nyakanga 2026 rikazarangira ku wa 17 Kanama 2026, rikomeje guhuriza hamwe ibigo bitandukanye byerekana ibicuruzwa n’udushya bikorera mu Rwanda no hanze yarwo.
Kayitesi Carine
